Knowless Butera na Safi Madiba bongeye kumvikana bakozanyaho mu ndirimbo nshya bahuriyemo-eachamps.rw

Knowless Butera na Safi Madiba bongeye kumvikana bakozanyaho mu ndirimbo nshya bahuriyemo

www.eachamps.rw

Umuhanzikazi Knowless Butera uherutse kwegukana PGGSS ndetse na Niyibikora Safi wo mu itsinda rya Urban Boyz bigeze kugirana urukundo mu rukomeye mu myaka yashize kuri ubu nyuma y'igihe kirekire batandukanye bongeye gusa n'abakozanyaho binyuze mu ndirimbo nshyashya ya Dj Zizou yitwa “Vuba Vuba”.

 

Iyi ndirimbo “Vuba Vuba” ya Dj Zizou ihuriyemo abahanzi nyarwanda bakomeye byumwihariko Safi Madiba na Knowless Butera bagahurira mu gice kimwe ari naho humvikanamo amagambo asa n'ay'ubushotoranyi hagati ya bombi ibi bikavugwa nk'impamvu yo gutinda kujya ahagaragara kw'iyi ndirimbo bitewe n'uko buri umwe hagati ya Safi na Knowless iyo yagendaga aririmba agendeye ku magambo y'undi n'ubwo bo ubwabo bataremeza neza niba ari bo ubwabo babwiranaga aya magambo.

 

Safi na Knowless bakiri kumwe

 

Mu gitero cya Kabiri ari naho humvikanamo ijwi rya Safi agira ati ;

 

Nta mpuhwe abatagire bangiriraga,

Nabaga nikundiye umwana bakamuyora,

Abandi ngo mbashyire mu mago kandi nkiri mutoya

...

 

Nyuma ya Safi, Knowless niwe uhita akurikiraho agira ati ;

 

Wari umwana ntiwaruzi aho biva n'aho bigana,

Isomo niba utararifashe bazongera bakwereke,

Isomo niba utararifashe uzongera ubabare,

...

 

Nyuma y'aya magambo Safi yongera kugaruka nawe agira ati;

 

Reka ngire vuba vuba, humura shenge ndatuje,

nawe atazambera nka babandi babonye isha itamba bagata urwo bari bambaye,

...

 

Bivugwa ko Safi akimara kumva amagambo ya Knowless asa n'ayo kumucyebura amubyina ku mubyimba yahise asaba ko yongeramo akandi gace mu ndirimbo nawe, bikemezwa n'uko aka gace gasubiza Knowless kashyizwe inyuma. Andi makuru akavuga ko Knowless nawe yahisemo kwiyandikira amagambo ye bwite agomba kuririmba nyuma yo kumva Safi agira ati Nta mpuhwe abatagiri bangiriraga nabaga nikundiye umwana bakamuyora. 

 

Kanda hano wumve iyi ndirimbo ya Zizou Al Pacino afatanyije n'aba bahanzi - "Vuba Vuba"

 

Ibi byo kugenda buri wese ashaka amagambo yo gusubiza mugenzi we hagati ya Knowless na Safi bivugwaho kuba intandaro yo gutunda kujya hanze kw'iyi ndirimbo cyane ko byari biteganyijwe ko ijya hanze mbere y'ubukwe bwa Riderman nawe wumvikana muri iyi ndirimbo ataka ubwiza bw'umwari yiteguraga kwambika impeta aho byari binateganyijwe ko iyi ndirimbo yari kumurikwa ku munsi w'umuhuro w'ubukwe bwa Riderman.

 

Wowe ukurikije ibi bivugwa urabona koko Knowless na Safi baba bubuye ibyo guterana amagambo?
Yego
 
Oya
 

 

2 years ago | by EAchamps Rwanda

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter