Urutonde rw'abahanzi nyarwanda bakomeye bagiye batandukana n'abakunzi babo bigateza impagarara mu bafana babo-eachamps.rw

Urutonde rw'abahanzi nyarwanda bakomeye bagiye batandukana n'abakunzi babo bigateza impagarara mu bafana babo

www.eachamps.rw

Urukundo ni ijambo rito gusa rigira ubusobanuro buremereye hagati y'abakundana bikaba akarusho ku byamamare n'abahanzi cyangwa undi wese uzwi na benshi, unafite abantu benshi bamukurikiranira hafi mu buzima bwe ndetse kuri bo kumva ko uwo bakunda batandukanye, bikaba byabaremerera kubyakira neza.

 

Mu ruhando rwa muzika nyarwanda rero no mu byamamare nyarwanda, ijambo urukundo n'ibirukurikira ntago byahatanzwe, cyane ko benshi mu byamamare nyarwanda bagenda bagirana urukundo ndetse bagashyigikirwa bikomeye n'abafana babo baba babashyira ku gitutu cyo gushakana byemewe n'abakunzi babo.

 

Rimwe na rimwe rero rya jambo twavuze haruguru 'Urukundo' ntiwamenya ibyarwo hari igihe rugira gutya rukabatenguha bagatandukana, abishimiraga umubano wabo ntibabyumve neza ndetse na nyuma y'igihe abakundanye bamaze gutangira ubuzima bushya, ugasanga abafana babo ntibarabyakira aho baba bagira bati 'Rwose musubiranye byadushimisha', bakumva agakomye bati '

 

Uyu munsi rero tukaba twabateguriye urutonde rwa bamwe mu bahanzi n'ibyamamare nyarwanda bagiye banyura mu buzima bw'urukundo busa cyangwa bufitanye isano rya hafi n'ubu tumaze kuvugaho, aho kugeza n'ubu usanga hari bamwe mu bafana batiyumvisha uko batandukanye n'abakunzi babo, ugasanga nibo bakumbuye bya bihe kurusha ababinyuranyemo.

 

Safi na Knowless

 

Niyibikora Safi, umusore wo mu itsinda rya Urban Boyz ndetse na Knowless Butera, urukundo rwabo ni kimwe mu bintu byavuzweho kuva bakundana kugeza n'ubu. Urukundo rwabo rwashyigikirwaga na benshi mu bafana babo ku buryo gutandukana kwabo byateje impagarara bikomeye mu bafana, kugeza n'ubu ukaba ushobora kubona abafana babo benshi cyane bakifuza kubabona bari kumwe.

 

Bagikundaga ntibihishiraga

 

Nubwo imyaka 4 iciyeho urukundo rw'aba bombi rurangiye kugeza n'ubu ntirusiba kugaruka mu itangazamakuru, gusa bombi kugeza ubu nubwo bakomeza kugenda bavugwa mu nkundo zindi zinyuranye ntago baremeza neza abakunzi babo nyuma yo gutandukana kwabo.

 

Knowless Butera na Safi Madiba bongeye kumvikana bakozanyaho mu ndirimbo nshya bahuriyemo

Inkuru wasoma kuri EAchamps Rwanda

 

 

Kugeza ubu Safi kuva yatandukana na Knowless akaba yaragiye avugwa mu rukundo n'abandi banyuranye barimo Parfine na Uwase Vanessa Raissa wabaye igisonga cya Miss Rwanda 2015, gusa n'ubu iby'urukundo rw'uyu musore bikaba bikiganjemo urujijo.

 

Knowless Butera nawe yavuzweho kugirana urukundo rw'igihe gito na King James gusa birarangira, kugeza uyu munsi n'ubwo ataremeza cyangwa ngo atangaze uwo bakundana benshi bakunze kwemeza ko akundana na Ishimwe Clement uyobora inzu itunganya umuziki ya KINA Music uyu muhanzikazi abarizwamo.

 

Riderman na Asinah

 

Kuva umuhanzi Riderman yakwinjira muri muzika yavuzwe mu nkundo 2 gusa, aho byagiye bivugwa cyane ko yakundanye bikomeye na Asinah Erra bamaranye imyaka umunani mu rukundo nyamara bikaza kurangira batabanye n'ubwo bombi bari barabitikiye bemeza ko bombi byanga bikunda bagomba kuzabana, gusa nyuma byaje kurangira ibyari byitezwe byo gushyingirana n'uyu mwari bihinyujwe na Riderman ubwe.

 

Riderman na Asinah bakundanye imyaka umunani birangira batabanye

 

Mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka nibwo Riderman yemeje ko yamaze gutandukana na Asinah mu gihe Asinah we atari yakamenya aya makuru, mu gihe kimwe Riderman ahita anatangaza ko agiye gushyingiranwa na Agasaro Nadia byari byarakomeje kugenda bivugwa ko bakundana urw'ibanga bikaguma mu cyuka kugeza ubwo Riderman abyemeje ndetse impapuro z'ubutumire bw'ubukwe bwe zikaza zemeza ubukwe bw'uyu musore na Agasoro Nadia.

 

Riderman witegura kubyarana umuhungu n'umufasha we, yatangaje izina azamwita

Indi nkuru wasoma - EAchamps Rwanda

 

 

Kugeza ubu Riderman n'umufasha we Agasaro Nadia Farid bitegura kwibaruka bakaba baramaze guha izina izina rya "Eltad" imfura yabo.

 

Aline Gahongayire na Gabriel Gahima

 

 

Mu ntangiriro z'uyu mwaka tariki 13, Mutarama nibwo Gahima Gabriel umugabo wa Aline Gahongayire yatangaje ko bamaze gutandukana icyari gisigaye ari uguhabwa impapuro zibyemeza mu mategeko.

 

Aline Gahongayire na Gahima Gaby

 

Mu magambo ye yagize ati;

 

[...] Ibisobanuro byanjye ni uko twembi turi abana beza ariko bikaba bitagishobotse ko tubana ndetse nawe ushobora kumubaza ndetse na status yanjye kuri facebook imaze guhinduka ubu ndi separated kandi mu minsi micye nzagaruka mu Rwanda kandi icyo gihe nzatangira ibigomba gukorwa kugirango ntandukane nawe.

 

Ibi ariko bikaba byarabaye inkuru itunguranye kandi y'incamugogongo kuri Aline Gahongayire watunguwe bikomeye n'umwanzuro w'umugabo we Gaby, gusa akomeza kwirinda byinshi atangaza cyane ko icyo gihe Gaby yari aherereye i Dar Es Salaam muri Tanzania bitegerejwe ko yagombaga kuvayo bakabonana.

 

Gusa nyuma y'ibi Gabriel ubwo yavaga muri Tanzania akaba yarongeye gutaha mu rugo rwe nk'ibisanzwe, Aline Gahongayire aboneraho kuvuga ko hari ibyo batari bumvikanyeho byatumye havugwa ugutandukana kwabo gusa birangira bongeye guhuza kugeza ubu bakaba bakiri kumwe.

 

Nizzo na Sacha Kat

 

Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys yakundanye n’umuhanzikazi Sacha bigera kure, kugeza ubwo uyu mukobwa yaje no kwiyandikaho (Tatoo) amazina ya Nizzo Muhammed, uretse n’ibyo kandi icyo gihe bakundana uyu mukobwa yari yarafashe n’izina rya Nizzo kuko icyo gihe yitwaga Sacha Muhammed. Nyamara urukundo rwabo n’ubwo rwashyushye cyane, ntawaje kumenya irengero ryarwo.

 

 

Mu mwaka wa 2014, Sacha byaje kuvugwa ko yaba atwite inda ya Nizzo ariko uyu musore avuga ko nta nda ye yaba atwite kuko batagikundana ndetse batanaherukana, uyu mukobwa aza kubyara ariko bombi bemeza ko inda yabyaye atari iya Nizzo.

 

Nyuma yaho Nizzo yaje kuvugwa mu rukundo rwabaye urw'igihe gito na Anita Pendo, gusa kuri ubu uyu musore akaba ari mu rukundo rukomeye n'uwitwa Yvette.

 

Alpha Rwirangira na Miss Uwase Esther

 

Alpha Rwirangira yamaze igihe kirekire akundana na Miss Esther Uwingabire, urukundo rwabo rukaba rwararanzwe n’ibihe bidasanzwe bakunze kugirana ubwo uyu musore wiga muri Amerika yabaga yaje mu Rwanda, byonyije kumwakira no kumusezera ku kibuga cy’indege i Kanombe bikaba ari ibirori byabaga byitezwe na benshi, bigacicikana mu bitangazamakuru bitandukanye.

 

'Saint Valentin' yabo yabaga ishyushye

 

Nyamara mu mpera z’umwaka ushize wa 2014 ubwo uyu mukobwa yamaraga kubwira Alpha Rwirangira ko yasamye inda ye akanifuza ko bahita bakora ubukwe ariko ntibikunde, umubano wabo usa n’uwajemo agatotsi kugeza ubwo Alpha avuga ko uyu mukobwa yashakaga kwisangira undi mugabo witwa Pascal Ndayambaje uba i Burayi, ndetse na nyuma umukobwa arabyara abihisha Alpha.

 

Kuri uru rutonde kandi ntitwakwiyibagiza abandi bahanzi bakomeye barimo Oda Paccy na Lick Lick, Miss Jojo na Meddy Saleh, Prince Kid na Sandra Teta, Jay Polly na Afsa, K8 Kavuyo na Grace Bahati ndetse n'abandi batandukanye bagiye bagarukwaho cyane.

 

2 years ago | by Blue Magnet

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter