Amashusho y’indirimbo ‘Te Amo’ ya Knowless Butera na Roberto yageze hanze-eachamps.rw

Amashusho y’indirimbo ‘Te Amo’ ya Knowless Butera na Roberto yageze hanze

www.eachamps.rw

Umuhanzikazi Knowless Butera ukorera muzika muri Kina Music yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Te Amo’ yakoranye na Roberto, amashusho y’iyi ndirimbo akaba yarakorewe muri Kenya.

 

Mu kwezi gushize nibwo uyu muhanzikazi ndetse na Roberto n’inzu itunganya muzika ya Kina Music Knowless abarizwamo bagiye banyuza ku mbuga nkoranyambaga zabo ubutumwa bugaragaraza igihe amashusho y’iyi ndirimbo yagombaga kujya ahabona, gusa biza kutagerwaho ku gihe byari biteganyijwe.

 

Knowless abinyujije kuri Twitter ye akaba yariseguye ku bafana yemeza ko amashusho y’indirimbo ‘Te Amo’ akiri gutunganywa neza, gusa yizeza abafana kumugaya gutinda ntibamugaye guhera, kuri uyu munsi akaba yasohoje ubutumwa bwe ashyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo yari yitezwe kujya hanze mu minsi ishize ntibikunde.

 

Mu mashusho y'iyi ndirimbo

 

Mu gushyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo uyu muhanzi akaba yamaze impungenge abakunzi be bari bayitegereje n’amatsiko asaba ko bayigeza kuri benshi.

 

Knowless Butera kuri ubu akaba ari n’umwe mu bahanzi nyarwanda bahamagawe mu bahatanira ibihembo by’irushanwa rya ‘Kora Awards’ ku bw’indirimbo aheruka gushyira hanze yise ‘Peke Yangu’ iri mu rurimi rw’Igiswahili.

 

Usibye Knowless uri mu kiciro cya ‘Best Female – East Africa’, umuhanzi Cecile Kayirebwa nawe akaba ari umwe mu bahamagawe mu cyiciro cy’abagore baririmba gakondo ku mugabane wa Africa.

 

Knowless Butera na Cécile Kayirebwa ku rutonde rw'abahatanira ibihembo bya ‘Kora Awards 2016’

Inkuru wasoma - EAchamps Rwanda

 

 

Amwe mu mashusho agaragara muri 'Te Amo'

 

 

 

 

 

 

Reba hano amashusho ya Te Amo, indirimbo ya Knowless Butera na Roberto

2 years ago | by EAchamps Rwanda

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter