Clement dufitanye ubushuti burenze kuba dukorana – Knowless Butera-eachamps.rw

Clement dufitanye ubushuti burenze kuba dukorana – Knowless Butera

www.eachamps.rw

Mu minsi ishize nibwo byatangiye kuvugwa ko umuhanzikazi Knowless Butera yaba yarambitswe impeta ya ‘fiançailles’ biturutse ku mafoto yagiye agaragara, Knowless kuri ubu akaba yagize icyo atangaza ku byavuzwe ndetse anahishura byinshi ku mubano we na Ishimwe Clement ukuriye Kina Music uyu muhanzikazi abarizwamo byakunze kuvugwa ko baba bakundana mu buryo bw’ibanga.

 

Umuhanzikazi Knowless Butera wabaye mu rukundo rw’igihe kirekire na Safi wo mu itsinda rya Urban Boyz nyuma bakaza gutandukana bikavugwa ko ahari Safi mu mutima wa Knowless himuriwe Ishimwe Clement ukuriye Kina Music Knowless abarizwamo yongeye guhakana byeruye urukundo hagati ye na Ishimwe Clement gusa mu magambo ye atangariza rubanda ko ubucuti bafitanye burenze ibyo kuba bakorana.

 

Ibi Knowless Butera akaba yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na “10 Tonight” ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ubwo yahatwaga ibibazo n’abanyamakuru ku bijyanye n’umubano we na Clement akanasabwa gutangaza ukuri kweruye ntacyo asize inyuma.

 

Hakekwa urukundo rw'ibanga hagati ya Knowless na Clement (Knowless/Instagram)

 

Knowless abajijwe ibijyanye n’ibyavuzwe ko yaba afitanye urukundo na Clement bikomeza kugirwa ubwiru yagize ati;

 

[…] Clement dufitanye ubushuti burenze ibyo kuba dukorana, kugeza ubu Clement ni umuvandimwe, umujama wanjye, ni umujama wanjye cyane, ndetse byongeyeho ni Boss wanjye kuko akuriye inzu y'umuziki nkoreramo.

 

Knowless Butera muri iki kiganiro (Photo/10 Tonight)

 

Yakomeje agira ati;

 

Abavuga ibya Clement nanjye mu rukundo ntabwo birimo rwose gusa nibaza ko atari na bibi, nanjye ndi umuntu igihe cyo gushaka kizagera nzagira umuryango, bityo rero nibaza ko bitaba bibi biramutse bibayeho, Ni byiza rwose!

 

Muri iki kiganiro Knowless Butera yahamije ko kugeza ubu nta mukunzi afite gusa atangaza ko atari no kumushakisha, gusa ahakana ibyo kuba yaba yarambitswe impeta ya ‘fiançailles’ n’ubwo mu minsi ishize yakunze kugaragara mu mafoto yambaye iyi mpeta.

 

Tubibutse ko Knowless Butera yakundanye by’igihe kirekire n’umuhanzi Safi Niyibikora wo mu itsinda rya Urban Boyz gusa baza gutandukana. Umuntu avuze ko kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu ntangiriro za 2012, izina Safi na Knowless bitapfaga gusigana, ndetse amakuru yabaga abyerekeyeho akaba yarabaga ahanini ashamikiye ku rukundo rwabo ntiyaba agiye kure y’ukuri. Ibi byanatumye Safi na Knowless bamamara nka couple ndetse bagira abantu benshi babakunda ku bw’urukundo rwabo, hakaba nabemeza ko uru rukondo rwanatumye aba bombi bamamara cyane, Knowless wari utaramenyekana cyane nawe ahita azamuka vuba.

 

Knowless na Safi bagikundana

 

Nyuma yo gutandukana hagati ya bombi Knowless yavuzwe mu rukundo na King James biza kuvaho ndetse uyu muhanzi aza kuva muri Label ya KINA Music, Knowless Butera benshi batangira kuvuga ko yaba afitanye urukundo n’umukuru wayo ‘Ishimwe Clement’ gusa mu biganiro binyuranye aba bombi kugeza na n’ubu ntawe uremeza ko bafitanye urukundo n’ubwo hakomeza kugenda hagaragara ibisa n’ibimenyetso nyamara bombi bagahitamo kubihakana.

 

Iyi foto yashyizwe hanze na Clement ni kimwe mu byateye benshi urujijo

 

Impeta yagaragaye ku rutoki rwa Knowless Butera ubwo we na Clement bari barerekeje i Dubai nayo ntivugwaho rumwe

 

Knowless ati ; "Clement ubushuti dufitanye burenze ibyo kuba dukorana"

 

Knowless Butera yaba yaramaze kwambikwa impeta y'urukundo imuteguza gushakwa ?

Inkuru bijyanye - EAchamps Rwanda

 

 

Umubano wa Knowless Butera na Producer Clement uwubona ute?
Bahuzwa n'akazi
Barakundana bakabihisha
Barateganya kurushinga
 
 

 

Reba hano amashusho ya Te Amo, indirimbo ya Knowless Butera na Roberto

1 year ago | by EAchamps Rwanda

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter