Knowless yasubije icyifuzo cya Senderi cy’uko yakwiyamamariza kuba Nyampinga w'u Rwanda-eachamps.rw

Knowless yasubije icyifuzo cya Senderi cy’uko yakwiyamamariza kuba Nyampinga w'u Rwanda

www.eachamps.rw

Umuhanzikazi Butera Knowless yasubije icyifuzo cya Senderi international Hit wifuzaga ko yakwiyamamariza kuba nyampinga w’u Rwanda.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Eric Senderi uzwiho udushya twinshi yatangaje ko Knowless Butera ari umukobwa mwiza cyane imbere n’inyuma ku buryo abona akwiye kuba nyampinga w’u Rwanda agasimbura Kundwa Doriane kuri ubu ufite iryo kamba.

Nubwo nyuma yo kuvuga aya magambo Knowless yatinze kugira icyo abivugaho aganira na 10 tonight yasubije Senderi kuri iki kifuzo cye.

Mu magambo ye Knowless Butera akaba yagize ati:

Kwiyamamariza kuba nyampinga w’u Rwanda ntibyashoboka gusa nemereye senderi n’umukobwa we Kevin hit kuzabakorera imyiyereko ikorwa n'abakobwa bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda ariko nta tangazamakuru rihari.

Senderi akaba ataragira icyo atangaza ngo yemeze niba igisubizo cya knowless cyamunyuze tukaba tukiri kugerageza kuvugana nawe ngo atubwire uko yabyakiriye.

Senderi n'umukobwa we Knowless yemereye kuzakorera imyiyereko ikorwa n'abakobwa bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda

Knowless Butera akaba kuri ubu ari umwe mu bahanzi nyarwanda bari guhatanira igihembo cy'umuhanzikazi uhiga abandi muri aka karere k'afrika y'iburasirazuba kumutora akaba Ukwandika KORA 19 ukohereza kuri +248984000.

Uko watora Butera Knowless muri Kora awards

Reba Amashusho y'indirimbo Te Amo Butera Knowless aheruka gushyira hanze

1 year ago | by Fidezzo Bryan

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter