Safi yashimangiye bidasubirwaho urukundo rwe n'uwamutwaye umutima nyuma yo gutandukana na Knowless-eachamps.rw

Safi yashimangiye bidasubirwaho urukundo rwe n'uwamutwaye umutima nyuma yo gutandukana na Knowless

www.eachamps.rw

Niyibikora Safi umwe mu basore batatu bagize itsinda urban boyz yahishuye ko ari mu rukundo bidasubirwaho na Parfine umutesi.

Iby’urukundo rwabo si ubwa mbere byaba bivuzwe mu itangazamakuru kuko byatangiye kuvugwa mu mwaka ushize ubwo safi yashyiraga ifoto ku mbugankoranyambaga ahamya ko ari mu rukundo n’uyu mugore ubusanzwe uba ku mugabane w’I burayi.

Nyuma bombi bagaragaraga mu bitaramo bafatanye agatoki ku kandi bigaragarira buri wese ko hari urukundo hagati yabo.

Abinyujije kuri instagram ye Safi Madiba akaba yakuye mu rujijo abifuza kumenya umukunzi we mushy adore ko kuva yatandukana na Butera knowless kugeza ubu yari yaragize ibanga uwo yihebeye.

 

Iyi niyo foto ya parfine, Safi yashyize kuri instagram ye abishimangira 

Uyu musore akaba yarengejeho amagambo agira ati: “you wanna know who am in love with? Read the first word again” Ndamukunda.

Tugenekereje mu Kinyarwanda akaba yavuze ati: murifuza kumenya uwo ndi mu rukundo nawe? Mwongere musome ijambo rya mbere Ndamukunda aha yavugaga Parfine wa mutwaye umutima.

Parfine na Safi bahuye ubwo urban boyz safi abarizwamo bajyaga gukorera igitaramo mu busuwisi iki gitaramo kikaba cyarabereye mu bwato.

Nyuma yaho nibwo urukundo rwabo rwatangiye gushing imizi safi ashyira ifoto kuri instagram yandikaho ati: I think am in love bisobanuye ngo ndatekereza ndi mu rukundo na Parfine

Iyi niyo foto Safi yashyize kuri instagram ye icyo gihe.

Nyuma yaho parfine yaje kuza mu Rwanda aho zimwe mu ncuti zahafi za Safi zemeje ko yabanaga na Parfine mu nzu imwe aho atuye ku mumena.

Nyuma baje kubihakana mu itangazamakuru hadaciye kabiri parfine ahita atandukana n’umugabo we w’umuzungu banabyaranye abana babiri.

Kuri iyi nshuro Safi akaba yakuye mu rujijo benshi bibazaga uko ahagaze mu rukundo yemera ko Parfine Umutesi ariwe wamutwaye umutima.

Reba hano amashusho y’indirimbo Aragiye itsinda Urban Boyz Safi abarizwamo riheruka gushyira hanze.

 

1 year ago | by Uwizeye Fidele

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter