Chameleone n'itsinda rya Goodlyfe baba bari bagiye gukubitirwa muri “Rwanda & Burundi Night” nk'uko bivugwa?-eachamps.rw

Chameleone n'itsinda rya Goodlyfe baba bari bagiye gukubitirwa muri “Rwanda & Burundi Night” nk'uko bivugwa?

www.eachamps.rw

Abahanzi bakomeye muri Uganda no mu Karere ka Africa y'Iburasirazuba: Dr. Jose Chameleone n'itsinda rya Goodlyfe rigizwe na Radio na Weasel bifatanyije n'abahanzi bakomoka mu Rwanda n'i Burundi mu gitaramo cyabaye mu mpera z'icyumweru gishize.

Iki gitaramo cyabereye i Kampala cyahurije hamwe Abanyarwanda n'Abarundi i Kampala muri Uganda basusurutswa n'abahanzi bo mu Rwanda barimo Dj Pius, Charly & Nina na Jody Phibi ndetse na Big Farious w'i Burundi.

Abahanzi bakomeye muri Uganda: Dr. Jose Chameleone n'itsinda rya Goodlyfe rigizwe na Radio na Weasel byari biteganyijwe ko baririmba muri icyo gitaramo gusa biza kurangira bataririmbye kubera imvura nyinshi yaguye itunguranye aho bari kuririmbira bigatuma ibyuma bizingwa.

Big Fizzo, Dj Pius na Arthur bari mu basusurukije abitabiriye icyo gitaramo.

Nyuma y'ibi, ikinyamakuru BigEye cyo muri Uganda cyanditse inkuru ivuga ko abahanzi bataririmbye muri iki gitaramo barimo Chameleone na Goodlyfe kandi baragombaga kuririmba bari bagiye gukubitirwa ahabereye igitaramo nyuma yo kutumvikana n'umwe mu bateguye igitaramo witwa Gareth Onyango.

Icyo kinyamakuru cyakomeje kivuga ko aba bahanzi impamvu yari igiye gutuma bakubitwa ari uko bari barishyuwe amafaranga yose bagombwaga hanyuma ntibubahirize inshingano zabo mu gihe Chameleone na Goodlyfe bo bavugaga ko imvura yaguye yari nyinshi batari bubashe kuyiririmbamo.

Nyuma y'iyi nkuru, ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda no mu Rwanda byayigarutseho gusa abateguye icyo gitaramo bakomeza kugaragaza ko ayo makuru yakwirakwije atari yo ndetse bayamaganira kure cyo kimwe n'abahanzi bari bari muri icyo gitaramo.

Muyoboke Alex uri mu bateguye icyo gitaramo ntakozwa iby'amakuru yakwirakwijwe.

Muyoboke Alex uri mu bateguye icyo gitaramo yahakanye ayo makuru avuga ko habaye imvururu ndetse abateguye igitaramo n'abafana bagashaka gukubita Chameleone na Goodlyfe, ahimangira ko ari ibinyoma.

EAchamps Rwanda yatangarijwe na Jody Phibi wari mu bahanzi baririmbye muri icyo gitaramo cya "Rwanda & Burundi Night" cyabaye ku wa Gatanu w'icyumweru gishize avuga ko atigize abona izo mvururu n'amakimbirane ubwo yari ari kumwe n'aba bahanzi ndetse n'abateguye icyo gitaramo.

Jody Phibi waririmbye muri icyo gitaramo na we avuga ko nta mvururu zabaye.

Ukuri kwaba ari ukuhe?

Abatangaje aya makuru bwa mbere bavuze ko Chameleone yanze kuririmba mu mvura kandi ngo itari ikabije mu gihe bisanzwe bizwi ko hari igihe aririmba mu mvura uko yaba ingana kose mu gihugu cya Uganda.

Muri icyo gitaramo Chameleone yavuze ko adashobora kuririmba mu mvura ndetse avuga ko yashoboraga kuhagirira ikibazo kuko amazi y'imvura yashoboraga gutuma umuriro w'ibyuma ugira ikibazo bikaba byanamugeraho ku ndangururamajwi umuriro ukamufata.

Chameleone, ibitaramo n'urwango afitiwe na bamwe muri Uganda...

Uyu muhanzi muri iki gihe muri Uganda igice kinini cy'abaturage ntikimwishimiye aho yari yaranahagaritse gukora ibitaramo kuko yari mu bahanzi bafashije Perezida Museveni kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'Igihugu, kandi abafana benshi muri Uganda bakaba barafatiye ingamba zikomeye bene abo bahanzi zo kubiduruvanganya cyangwa ntibabyitabire.

Birashoboka rero ko koko izo mvururu zaba zarabayeho bitewe n'uburyo abo bahanzi.bo muri Uganda batishimiwe n'abafana, ku rundi ruhande ariko bikaba bishobora no kuba bitarabayeho amakuru akaba yaratanzwe n'abafana barakariye cyane aba bahanzi.

Dr. Jose Chameleone n'itsinda rya Goodlyfe bari mu bahanzi batishimiwe muri Uganda muri iki gihe.

Kimwe mu bishobora gutuma umuntu avuga ko ayo makuru atari yo ni uko nyuma y'icyo gitaramo umwuka hagati y'aba bahanzi n'abateguye igitaramo wakomeje kumvikana ari mwiza ndetse bagategura n'ikindi gitaramo nyuma y'aho cyabaye ku Cyumweru cyo kumara ipfa abafana nyuma y'aho icyo ku wa Gatanu kijemo kidobya.

Ikindi ni uko uwateguye igitaramo byavuzwe ko yagiranye ikibazo gikomeye na Chameleone n'itsinda rya Goodlyfe witwa Gareth Onyango muri iyi minsi yongeye gutangaza ko afitanye undi mushinga n'itsinda rya Goodlyfe wo kubategurira igitaramo cyo kumurika album bise "Omwana wa Baandi" giteganyijwe kuba ku itariki ya 13 Gicurasi 2016.

2 years ago | by Dusabimana Aimable

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter