Charly na Nina basusurukije abitabiriye igitaramo cya P-Square i Goma (Amafoto)-eachamps.rw

Charly na Nina basusurukije abitabiriye igitaramo cya P-Square i Goma (Amafoto)

www.eachamps.rw

Charly na Nina mu mpera z'icyumweru gishize bahuriye ku rubyiniro rumwe n'umwe mu bahanzi bagize itsinda rya P-Square mu gitaramo gikomeye yakoreye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo "Indoro" bakoranye na Big Farious baririmbye muri iki gitaramo cyatumiwemo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2016. P-Square yari yatumiwe mu bitaramo by'iminsi ibiri.

Nubwo ari igitaramo cyari cyatumiwemo P-Square, cyaririmbwemo na Paul Okoye wenyine, impanga ntiyaje. Paul Okoye yavuze ko arwaye undi arabihakana amushinja gukomeza gukoresha izina bavunikiye bombi mu nyungu ze gusa.

Iki gitaramo nubwo kitabonetsemo umwe mu bagize P-Square, abacyitabiriye ntibishwe n'imbeho cyane ko abahanzi bandi batandukanye barimo na Charly na Nina baturutse i Kigali bari bahabaye. Bafashije Paul Okoye gushimisha abakunzi ba muzika i Goma.

Charly na Nina imbere y'abafana mu Mujyi wa Goma.

Iki gitaramo cyakozwe mu buryo bwa Live usibye abahanzi Charly na Nina ndetse na Paul Okoye wo muri P-Square hari na May D waririmbye mu ndirimbo iri tsinda ry'impanga ryakoranye na Akon bise "Chop My Money."

Nyuma yo kwitabira iki gitaramo mu Mujyi wa Goma, Charly na Nina bashimye abafana baho baberetse urukundo, binavugwa ko iri tsinda ry'abakobwa rishobora kuzitabira n'ikindi gitaramo gikomeye cyatumiwemo P-Square i Kinshasa muri Kanama uyu mwaka.

 

2 years ago | by

Leave a Comment:

Comments(1):

boateng 2 years ago

aba ba baby konumva bagafashe

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter