Charly na Nina, Dj Pius baririmbye mu gitaramo cyitabiriwe n'abantu ibihumbi n'ibihumbagiza muri Uganda-eachamps.rw

Charly na Nina, Dj Pius baririmbye mu gitaramo cyitabiriwe n'abantu ibihumbi n'ibihumbagiza muri Uganda

www.eachamps.rw

Abahanzi Dj Pius n'itsinda rya Charly na Nina baririmbye mu gitaramo gikomeye cyabereye i Mbarara muri Stade yitwa Kakyeka kikitabirwa n'abantu babarirwa mu bihumbi mirongo itatu. Iki gitaramo cyari cyanitabiriwe n'abahanzi batandukanye bakomeye muri Uganda barimo Radio & Weasel bagize itsinda rya Goodlyfe, ndetse na Desire Luzinda.

Ni igitaramo cyitabiriwe mu buryo bukomeye n'abatuye i Mbarara mu Burengerazuba bwa Uganda ndetse no mu bice bikikije uyu Mujyi, cyateguwe na Radio West 100.2 FM irongoye izindi mu gukundwa na benshi mu Burengerazuba bwa Uganda, hizihizwaga isabukuru y'imyaka 17 iyi Radiyo imaze ishinzwe.

Abantu batangiye gusesekara ahabereye iki gitaramo guhera ku gicamunsi cyo ku munsi w'ejo bigera ku mugoroba hakubise huzuye. Umubare w'abafana bari bitabiriye iki gitaramo baje kwihera ijisho abahanzi baririmbye no kwifatikanya n'iyi Radiyo mu birori byayo, wari ku rwego rwo hejuru mu buryo bugaragara.

Charly na Nina bakunzwe mu ndirimbo yabo "Indoro" ikomeje kwigarurira imitima ya benshi mu Karere, baririmbye muri iki gitaramo bishimirwa n'abafana. Dj Pius yaririmbye indirimbo "Agatako" yakoranye na Chameleone inyura abakunzi ba muzika bari bitabiriye mu buryo bukomeye. 

Ahabereye iki gitaramo hari hakubise huzuye guhera ku manywa.

Byari ibyishimo uburyo Charly na Nina ndetse na Dj Pius bakiriwe i Mbarara muri stade ya Kakyeka ahagaragaye n’umubare munini w’abanyarwanda bahatuye n’abandi bavuga ururimi rw'Ikinyankore rujya gusa nk'Ikinyarwanda bityo bikaba byaraboroheye kuririmbana n’aba bahanzi nyarwanda.

Aba bahanzi Nyarwanda baririmbye muri iki gitaramo cyitabiriwe cyane muri Uganda, baherukaga gutaramira i Kampala mu bitaramo byabaye muri Gicurasi uyu mwaka, bagahuriza hamwe abakunzi ba muzika bo muri Uganda, Abanyarwanda ndetse n'Abarundi bahatuye.

1 year ago | by Dusabimana Aimable

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter