Amagambo y'urukundo knowless ari kubwirana na Clement nyuma yo gusezerana-eachamps.rw

Amagambo y'urukundo knowless ari kubwirana na Clement nyuma yo gusezerana

www.eachamps.rw

Butera jeanne D'arc [Knowless] na Ishimwe Clement baherutse kurahirari kubana nk'umugore n'umugabo haba mu bibi no byiza bakomeje kubwirana amagambo meza y'urukundo.

Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko mu birori byabereye ku biro by'umurenge wa Remera hagakurikiraho umuhango wo gusaba no gukwa aho Clement yakoye umugeni [Knowless] agahita anamuhabwa nkuko bisanzwe bigenda mu migenzo ya kinyarwanda ubu aba bombi batangiye kubwirana amagambo y'urukundo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Knowless na Clement ni abakunzi b'igihe kirekire bakundanye mu ibanga rikomeye babihisha itangazamakuru n'incuti zabo kugeza ubwo tariki ya mu ijoro ryo kuwa 27 gicurasi 2016 Ishimwe Clement ashingiye ivi hasi akambika impeta knowless gusa mbere yaho bikaba byari bigoye ko wakumva hari uvuga ko akunda undi mu buryo bweruye.

Akimara guhabwa umugeni Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music yahise yandikana ibyishimo kuri facebook ye na Instagram ati: ''Umuryango we waranyizeye bihagije uramumpa ..ni umwamikazi nzamufata gutyo. Ndagukunda Butera''

Nyuma yo kubona aya magambo y'urukundo Clement yari amaze kwandika kuri instagram  akaba yarahise yandikaho ko nawe amukunda birushijeho.

Amagambo Clement yanditse ku mbuga nkoranyambaga akimara guhabwa Knowless

Ni aya magambo Knowless yavuze kubyo Clement yari amaze kwandika

Kuri uyu wa kabiri knowless nawe akaba yanditse kuri instagram ye avuga urwo akunda Clement mu magambo ajimije ati: Urukundo ntirituma isi iba uruziga , Urukundo ni ukwitabwaho ugafatwa nk'uwagaciro , Ndagukunda Ishimwe Clement.

Akibona aya magambo Clement nawe yahise yandikaho amagambo y'icyongereza avuga ati: ''Love u more @Buteraknowless'' mu kinyarwanda bisobanuye ngo : Ndagukunda birushijeho Butera Knowless.

Ni uyu munsi Knowless yanditse avuga urwo akunda Clement nawe aramusubiza

Knowless na Clement basezeranye kuwa 31 Nyakanga 2016 ibirori byabereye ku murenge wa Remera nyuma yaho Clement asaba Knowless umuryango we mu birori byabereye ku irebero.

Bitenganyijwe ko aba bombi bazasezerana imbere y'imana tariki ya 7 kanama uyu mwaka nubwo hari amakuru avuga ko pasiteri Mpyisi yanze kubasezeranya kubera ko umugeni atwite umuziro mu idini ry'abadivantisite b'umunsi wa Karindwi gusa Clement akaba aherutse kubeshyuza aya makuru avuga ko ntaho ahuriye n'ukuri.

Abatumiwe bazakirirwa muri Hotel Golden Turip iherereye i Nyamata mu karere ka Bugesera mu ntara y'iburasirazuba.

Knowless na Clement besezerana

1 year ago | by Uwizeye Fidele

Leave a Comment:

Comments(3):

sifa 1 year ago

Nice couple forever

reply(0)

Olaka michael 1 year ago

Best Couple

reply(0)

Tumusime john 1 year ago

All the best Knowless and Clement

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter