Indirimbo “Indoro” ya Charly na Nina bafatanyije na Big Farious, yaciye agahigo kuri Youtube-eachamps.rw

Indirimbo “Indoro” ya Charly na Nina bafatanyije na Big Farious, yaciye agahigo kuri Youtube

www.eachamps.rw

Indirimbo "Indoro" ya Charly na Nina bafatanyije na Big Farious ukomoka i Burundi, yaciye agahigo ku rubuga rushyirwaho amashusho rwa Youtube, iba iya mbere y'abahanzi bo mu Rwanda irebwe n'abantu bagera kuri miliyoni mu gihe gito kurusha izindi zose zayibanjjirije.

"Indoro" ni indirimbo yakorewe mu Rwanda haba mu buryo bw'amajwi ndetse n'amashusho. Yacuranzwe na Pastor P, Video itunganywa na Ma Riva. Amashusho yayo yasohotse ku itariki ya 30 Ugushyingo 2015. Ibaye indirimbo ya mbere mu Rwanda irebwe n'abantu bagera kuri miliyoni mu gihe kitageze ku mwaka umwe.

Iyi ndirimbo imaze amezi umunani isohotse  yagiye isubirwamo n'abahanzi batandukanye hirya no hino mu Karere, hazwi uwo muri Uganda witwa Herbert Rock, ndetse na Korali y'i Burundi bivugwa ko yayisubiyemo mu buryo 'butemewe'. Ni indirimbo yagejeje iri tsinda ry'aba bakobwa ku rundi rwego.

"Indoro" ya Charly na Nina yujuje abantu bayirebye bagera kuri miliyoni ku rubuga rwa Youtube.

Kuva "Indoro" yatangira kwamamara hirya no hino mu Karere aba bahanzi byabafashije kuririmba mu bitaramo bikomeye birimo igiherutse kwitabira n'abantu ibihumbi mu Burengerazuba bwa Uganda, ndetse n'icyabereye i Goma bahuriyemo n'umwe mu bagize P-Square, binavugwa ko bazongera guhurira ku rubyiniro n'iri tsinda rikomeye muri Afurika mu gitaramo kindi kizabera i Kinshasa.

Mu minsi ishize Muyoboke Alex ureberera inyungu z'aba bahanzi yanahishuye ko basabwe n'abarebera inyungu za Ali Kiba ko basubiranamo iyi ndirimbo, igakorwa mu ndimi z'amahanga. Charly na Nina bihurije hamwe mu ntangiriro z'umwaka wa 2014 aho bari basanzwe bafasha abahanzi mu kuririmba mu irushanwa rya Primus Guma Guma SuperStar. Itsinda ryabo riri mu bagaragaje imbaraga ndetse bakazamuka cyane mu gihe gito bamaze.

"Indoro" ya Charly na Nina bafatanyije na Big Farious yazamuye aba bahanzi mu buryo bugaragara.

Kuri ubu aba bahanzi mu muziki bafashwa na Muyoboke Alex wagiye ukurikirana bamwe mu bahanzi bazwi bakomeye u Rwanda rufite. Charly na Nina bafata icyemezo cyo kwinjira muri muzika babwiye itangazamakuru ko icyo cyemezo bagifashe biturutse ahanini byaturutse ku ishyari ryiza batewe na bagenzi babo bafashaga abahanzi, nyamara bakaza kwisuganya bakaba abahanzi bakomeye.

Banavuze ko bafashe icyo cyemezo biturutse ku mpano biyumvagamo ndetse hakiyongeraho n'uburyo muri muzika nyarwanda hakiri umubare muto w'abakobwa. Kugeza ubu Charly na Nina nibo bahanzi bahamagawe inshuro nyinshi kurusha abandi mu Rwanda mu itangwa ry'ibihembo bya Salax Awards riteganyijwe kuba mu mpera z'uyu mwaka.

Mu zindi ndirimbo z'Abanyarwanda zimaze kurebwa cyane ku rubuga rwa Youtube habanza indirimbo za Korali ya Ambassadors, iza Meddy, iza The Ben, Princess Priscillah n'abandi bahanzi batandukanye bakunzwe mu Rwanda, gusa "Indoro" niyo ibashije kwesa umuhigo wo kurebwa n'abantu bagera kuri miliyoni itaramara umwaka isohotse.

Reba hano amashusho y'indirimbo "Indoro" yaciye agahigo kuri Youtube.

Reba hano amashusho y'indirimbo "Agatege", aba bahanzi baherutse gusohora.

2 years ago | by Dusabimana Aimable

Leave a Comment:

Comments(3):

Emmanuel Manirafasha 7 months ago

Ndabemera Cyane

reply(0)

Gilbert 2 years ago

KBS abobana nabukuri

reply(0)

olga 2 years ago

Courrage,Big fuzzo yabafashije kubaka izina nano bakomereze aho kf bagaragazako babishoboye erega nabandi niko batangiye,Rihanna yazamuwe na Jay z

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter