Aline Gahongayire yinginze Christopher amusaba gusubira muri Kina Music-eachamps.rw

Aline Gahongayire yinginze Christopher amusaba gusubira muri Kina Music

www.eachamps.rw

Aline Gahongayire usanzwe ari umuririmbyi mu njyana zihimbaza Imana ndetse akaba n'umwe mu nshuti za hafi za Kina Music n'abayibarizwamo, yinginze Christopher amusaba gusubira muri iyi nzu itunganya umuziki nyuma yo kuyivamo ndetse bikanemezwa n'ubuyobozi bwayo.

Tariki ya 22 Kanama 2016, ni bwo Christopher n'ubuyobozi bwa Kina Music batangaje ko bombi bumvikanye bakanzura guhagarika amasezerano y'imikoranire bari bafitanye. Uyu muhanzi yari amaze imyaka ikabakaba irindwi abarizwa muri iyi nzu itunganya umuziki.

Christopher na Kina Music isanzwe iyoborwa na Producer Ishimwe Clement ntibigeze batangaza impamvu nyamukuru yatumye bafata icyemezo cyo gutandukana, gusa ibitangazamakuru bimwe byagiye bishyira mu majwi ubukwe bwa Knowless ndetse n'umusaruro wavuye muri Primus Guma Guma Superstar nubwo bo bemeza ko ntaho bihuriye.

Nyuma yo gutandukana kwa Christopher na Kina Music, umuririmbyi Aline Gahongayire yagaragaje ko ari mu bataranyuzwe no kuba Christopher yaravuye muri Kina Music amusaba gusubiramo binyuze mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram.

Ubutumwa Gahongayire yanditse asaba Christopher gusubira muri Kina Music.

Christophe Muneza [Christopher] yinjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda muri 2009 aho yakoze indirimbo yise "Bye Bye" ariko ntiyabasha kuyishyira hanze kubera urwego yari iriho 'rutari kuryohera abumva umuziki'. Nyuma yaho yaje gutsinda mu irushanwa ryo kuririmba ryari ryateguwe na Kina Music ahita agirwa umwe mu bahanzi bafashwaga n'iyi nzu itunganya muzika.

Yatangiye gukabya inzozi ze zo kuba umuhanzi ukomeye mu Rwanda abifashijwemo na Ishimwe Clement bakora indirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo n'iyo yahereyeho yitwa "Iri Joro" yatumye amenyekana, iyi yayikoranye na Dany Nanone wari umaze igihe yigaragaza muri muzika nyarwanda.

Christopher yahagaritse amasezerano ye na Kina Music nyuma yaho abonye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ku nshuro yaryo ya gatandatu ryegukanywe na Urban Boyz. Ntiharamenyekana impamvu nyirizina yatumye uyu muhanzi na Kina Music bafata icyemezo cyo gutandukana.


Inkuru wasoma: Christopher na Kina Music bahagaritse amasezerano y'imikoranire


 

1 year ago | by Dusabimana Aimable

Leave a Comment:

Comments(7):

xander 1 year ago

plz uhangane usubiremo

reply(0)

johnny 1 year ago

ahhahah Christopher nawe bwira Gahongayire asubire kumugabo wiwe nawe urahita usibirana na clement

reply(0)

umuntu 1 year ago

ajye areba imureba birimo kwivuza ubugumba

reply(0)

pfla elias in 19 1 year ago

OK nibabikemure

reply(0)

prince 1 year ago

rata urumuntu uzikurebakure. ntanakimwe bagufasha bigiriye mumishinga yurugo bazahoraba bus ibikorwabyawe bigasubira iyuma

reply(1)

DIZZO Empire 1 year ago

kbs,niba ntakibazo byatera agarutse byadushimisha nk'abafana be!

reply(3)

Placi 1 year ago

Rwose Chris natubabarire agumane na clement

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter