Ibintu 5 bihamya ko 2016 ari umwaka w’ amateka kuri Butera Knowless-eachamps.rw

Ibintu 5 bihamya ko 2016 ari umwaka w’ amateka kuri Butera Knowless

www.eachamps.rw

Ingabire Jeanne d’ Arc uzwi nka Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi bifatizo muri muzika Nyarwanda, bitewe n’ ibikorwa yagezeho bifatika. Kuri ubu ni umugore w’ ubatse n’ umwana umwe yabyaranye n’ umugabo we Ishimwe Clement akaba n’ umuyobozi we mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music .

Umwaka wa 2016 kuri Knowless abona mu buzima bwe nta wundi mwaka uzawumurutira bitewe n’ ibintu by'ingenzi yawu giriyemo.

Mu kiganiro Knowless yagiranye na CFM Vibe yavuze ko 2016 ariwo mwaka yaboneyemo byinshi byiza kuva yabaho aho abona ko binagoye kuzongera kubona undi mwaka wazamurutira 2016.

Nyuma yo kuvuga ko yahiriwe na 2016 Knowless yavuze bimwe mu by'ingenzi yahuye nabyo muri uyu mwaka wa 2016 bituma yirahira uyu mwaka mu buzima bwe.

1. Yashyize hanze Album ye ya 4

Muri uyu mwaka wa 2016 nibwo uyu muhanzikazi yashyize hanze  album ye ya kane yise “Queens”. Iyi Album yari iya kane kuri Knowless agashya kayo gatuma iza mu bitazibagirana kuri we nuko yayikoreye iwabo ku ivuko mu karere ka Ruhango kandi akabona abantu benshi bamushyigikiye cyane.

2Yakoze ubukwe

kuwa 26 Gicurasi 2016 nibwo Ishimwe Clement yapfukamye asaba Knowless ko yamwemerera akazamubera umugore undi ntiyazuyaza mu maso y’inshuti zabo avuga ko abyemeye n’umutima we wose. ku itariki ya 31 Nyakanga ndetse no kuwa 7 Kanama 2016 nibwo ubukwe bwa Knowless na Clement bwabaye ibyishimo bikomeza kwiyongera mu muryango wabo.

3. Yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza

Mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2016 nibwo Knowless yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza nkuru ya Kigali ULK. Butera Knowless yarangije kaminuza mu by’ibaruramari.

4. Yibarutse imfura

Mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2016 bishyira kuwa kabiri nibwo amakuru yizewe yasakaye hose avuga ko Knowless yibarutse umukobwa,  byaravuzwe cyane kubera uburyo yibarutse nyuma y'igihe gito akoze ubukwe gusa kuri we ngo ni kimwe mu byo atazibagirwa byamushimishije muri 2016.

5.Yatumiwe mu bihembo mpuzamahanga kuruta indi myaka

Knowless yishimira umwaka wa 2016 ku buryo abona ariwo mwaka azahora aganiriza abana be n’ inshuti ze zitazi amateka ye. Knowless niwe muhanzikazi wenyine rukumbi wabashije kwegukana irushanwa rikomeye  rya Primus Guma guma super star.

Uretse ku nyungu z’ umuryango gusa uyu muhanzi no mu bikorwa bya muzika yemeza ko mu mwaka wa 2016 yateye intambwe ikomeye cyane kuko aribwo bwa mbere yagiye atumirwa mu marushanwa yo guhatanira ibihembo bikomeye mpuzamahanga.

Mu bihembo yagiye abasha gutumirwamo ni byinshi nubwo nta nakimwe yabashije kwegukana muri ibyo bihembo harimo nka Kora Awards, Afrimma, Hipipo Music Awards, ndetse na NEAs itegurirwa mu gihugu cya Nigeria.

 

Gukora ubukwe akunguka umuryango nicyo gikorwa k'ingezi kiri ku mutima wa Knowless azahora yibuka muri 2016

1 year ago | by Kubwimana Bonaventure

Leave a Comment:

Comments(1):

Dudu 1 year ago

Cong Butera i lv u so much wish to see you face to face

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter