Knowless Butera yavuze ku mubano we na Clement nyuma yo kurushinga-eachamps.rw

Knowless Butera yavuze ku mubano we na Clement nyuma yo kurushinga

www.eachamps.rw

Ingabire Jeanne D’arc [uzwi mu muziki nka Knowless] yavuze uko umubano we na Clement uhagaze nyuma y’igihe bamaze babana nk’umugabo n’umugore.

Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda kubera indirimbo yakoze zigakora ku mitima ya benshi  nka ‘Sinzakwibagirwa’,’Nzabampari’,’baramushaka’,’Tulia’,’Rejoice’,’Ujumbe’,’Ujya Unkumbura’ n’izindi nyinshi.

Usibye umuziki Knowless yavuzwe cyane mu itangazamakuru kubera urukundo rwe na Ishimwe Clement umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Kina Music na Knowless abarizwamo.

Urukundo rwabo rwarakomeye kugeza ubwo ku mugoroba wo kuwa 27 gicurasi 2016 Clement ashingiye ivi hasi yambika Knowless impeta y’urukundo knowless  imbere y’incuti zabo . Tariki ya 7 kanama 2017 barasezeranye imbere y’imana mu busitani bwa Golden Turip Hotel I Nyamata mu karere ka Bugesera.

Nyuma yo gushinga urugo ndetse bakibaruka imfura yabo y’umukobwa bise Ishimwe Or Butera benshi mu bakunzi buyu muhanzikazi bibajije ku kazoza ke mu muziki bitewe ahanini n’izindi nshingano agomba kwitaho zirimo kwita ku muryango we.

Knowless Butera yatangaje ko nubwo kuri ubu ari umubyeyi ntakizahinduka ku buryo yakoragamo umuziki we kuko Clement ari umugabo umwumva kandi umuhora hafi muri byose.

Yagize ati ‘’Umubano wacu urenze umuziki , ni inshuti yange magara , aranyumva muri byose ndetse niyo  bigeze mu kubyaza umuziki amafaranga abimfashamo cyane . Nta kintu cyahindutse mu rugendo rwange rwa muzika kuko Clement ampa ubwisanzure nkuko byari bimeze mbere yuko turushinga’’.

Knowless na Clement bamenyanye bwa mbere ubwo bombi bigaga mu mashuri yisumbuye kuri APACE icyo gihe Clement yigaga muwa gatanu Knowless yiga muwa mbere.

Umabano wabo wabo waje kuvamo urukundo nyuma yaho Clement aviriye muri ‘Costa Rica’ akagaruka mu Rwanda agashinga Studio ya Kina Music , nyuma yaje gusinyisha knowless birangira banarushinze, kurubu babana nk’umugabo n’umugore ndetse banafitanye umwana umwe w’umukobwa.

Knowless ngo abona ntakizahinduka kuri muzika nyuma yo kurushingana na Clement

Umva unatunge indirimbo 'Ujya Unkumbura' Knowless Butera aheruka gushyira hanze

1 year ago | by Uwizeye Fidele

Leave a Comment:

Comments(3):

mucyo 9 months ago

ibi nibyiza cyane kumukombwa wacu numuhungu clenibakomeze kbs kuko icyambere ni money so ibyo gushwana plece

reply(0)

nitwa josee 10 months ago

ndabakunda boss bajye biha ibanga urugo rutandukanye cyane nubusitari bubake amazina arko px batekereze kumwana wabo cyane kubijyanye nimyambarire yo ku mudam

reply(0)

Boaz 1 year ago

Vyiz kabis!

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter