Miss Iradukunda Elsa mu karere ka Rubavu yakiriwe nk’ umwamikazi - Amafoto-eachamps.rw

Miss Iradukunda Elsa mu karere ka Rubavu yakiriwe nk’ umwamikazi - Amafoto

www.eachamps.rw

Miss Iradukunda Elsa mu rugendo yatangiye rwo gusura intara y’ iburengerazuba nyuma yo kuva I Karongo kuri uyu munsi yagiye mu karere ka Rubavu asura ikigo cy’ amashuri aganira n’ abakobwa bo muri icyo kigo basaga 700.

 

Mu karere ka Rubavu Nyampinga w’ u Rwanda wa 2017 Iradukunda Elsa yasuye ikigo cy’ amashuri cya Lycee Notre damme d’ Afrique de Nyundo kigaho umubare w’ abakobwa 700.

 

Mu kiganiro Miss yagiranye naba bakobwa bagiye bibanda ku ndagagaciro ndetse no kwiyubahisha bikwiriye umwana w’umukobwa.

 

Mu byishimo byinshi byagaragajwe no kwakirwa neza bikomeye kwa nyampinga w'u Rwanda 2017 muri aka karere yari aherekejwe na Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Bagejejweho ibyifuzo ndetse n’ibibazo ariko wasangaga byibanda cyane ku bufatanye bwabo na miss rwanda 2017 cyane ko byagaragaye ko hari benshi bifuza gukorana nawe mu mushinga yiyemeje wo guteza imbere ikirango cy'ibikorerwa mu Rwanda.

 

Miss Elsa ubwo yavaga muri icyo kigo cy’ amashuri yaje gukomereza mu kigo cyigisha ubuhanzi ndetse n’ ubugeni cya Nyundo naho aganira nabo ku bijyanye nibyo biga nabo bawereka ko bamushyigikiye ku mushinga we w’ ibikorwa byo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Miss Iradukunda Elsa ubwo yasuraga ikigo cy' ishuri giherereye i Rubavu

Iyi niyo nzira Elsa yacagamo

Miss Elsa yaganirije aba banyeshuri nabo baramutaramira

Miss Rwanda Elsa yasuye n' ikigo cya muzika cyo ku Nyundo

 

 

9 months ago | by Kubwimana Bonaventure

Leave a Comment:

Comments(3):

Ben josian 9 months ago

Wauuuuuu ndakwishimiye so nc

reply(0)

NI Urban girl 9 months ago

Elsa nagerageze yiyiteho man age no muri salon turambiwe iyimisatsiye

reply(0)

ruganzu 9 months ago

uburyo yambaye..ntibigaradaza isura yumunyarwandakazi..wagira ni miss amercan

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter