Ciney n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko ‘Amafoto’-eachamps.rw

Ciney n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko ‘Amafoto’

www.eachamps.rw

Uwimana Aisha wamenyekanye muri muzika nyarwanda nka Ciney yasezeranye imbere y’amategeko n’umusore bamaze imyaka ine bakundana witwa Tumusiime Ronald.

Ciney na Tumusiime basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu mu murenge wa Kimihurura nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu bacye barimo abo mu miryango yabo  abavandimwe n’incuti zabo za hafi.

Ciney na Tumusiime basezeranyeuburyo bw’ ivangamutungu risesuye mugihe bitegura kwereka ibindi birori imiryango basezerana imbere y’imana muri nyakanga.

Izina Ciney ryamenyekanye cyane mu Rwanda kubera indirimbo yakoze mu njyana ya Rap zigakundwa nka  ‘Nkunda’, ‘Tuma Bavuga’, ‘Salama’, ‘Igire (Get Your Money)’, ‘Ngwino Nkwereke’ ari kumwe na Lil P, ‘Ndabaga’ n’izindi. Yari amaze igihe kinini atumvikana mu muziki ahugiye mu bijyanye n’imideli.

Mu ijoro ryo kuwa 26 werurwe 2017 ubwo Ciney n’umukunzi we Tumusiime bari bitabiriye igitaramo cy’urwenya cya ‘Seka Live’nibwo Tumusiime yashinze ivi imbere y’imbaga asaba Ciney ko yakwemera akazamubera umugore nawe arabyemera atega ikiganza amwambika impeta imuteguza ko ariwe bazabana.

Amafoto agaragaza Uwimana Aisha [Ciney] na Tumusiime Ronald basezerana imbere y’amategeko

Ciney na Tumusiime bakurikiye inyigisho z'umuyobozi w'umurenge

Ciney yari yitandiye igitenge mu mutwe

Bagaragaza ibyishimo ku maso

Tumusiime arahirira kuzabana na Ciney mu bibi no byiza 

Nyuma yo gusezerana bafashe ifoto y'urwibutso n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kimihurura wabasezeranyije

 

Amafoto : Mugunga Evode

 

1 year ago | by Uwizeye Fidele

Leave a Comment:

Comments(1):

Nepo 6 months ago

we are together as neck and head

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter