Menya ibanga Knowless yakoresheje kugirango akomeze kugaragara nk’inkumi nyuma yo kubyara-eachamps.rw

Menya ibanga Knowless yakoresheje kugirango akomeze kugaragara nk’inkumi nyuma yo kubyara

www.eachamps.rw

Butera Jeanne D’arc [uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Knowless] akaba  ari n’umugore wa Producer Ishimwe Clement , nyuma yo kwibaruka imfura benshi batunguwe n’uburyo atigeze abyibuha nkuko bigenda ku bandi bagore.

Knowless Butera ni umugore uhagaze bwuma mu muziki bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa yagezeho bitarakorwa n’undi muhanzikazi uwo ari we wese . Ni muhanzikazi wa mbere watwaye Primus Guma Guma , niwe muhanzikazi ufite album nyinshi n’ibindi.

Tariki ya 7 kanama 2016 nibwo Knowless yarushinze na Clement bari bamaze igihe bakundana mu ibanga rikomeye , ubukwe bwabo bwatashwe n’abantu bacye batumiwe kuko aho bwabereye umutekano wari wakajijwe kuhinjira ari ukubanza kwerekana urupapuro rw’ubutumire.

Nyuma y’amezi atatu bakoze ubukwe Knowless na Clement bahise bibaruka imfura y’umukobwa bahise bita amazina yabo bombi  bongeraho n’iryagatatu ‘Ishimwe Or Butera’ .

Bisanzwe bimenyerewe ko abagore benshi iyo batwite bakunze kurya intungamubiri nyinshi kugirango we n’umwana atwite bazagire ubuzima bwiza , uko ni nako bigenda kandi nyuma yo kubyara kuko umubyeyi abakeneye kurya indyo yuzuye irimo intungamubiri zihagije imufasha kugira amashereka ahagije ibyo bigatuma benshi babyibuha.

Kuri Knowless siko bimeze kuko iyo umwitegereje ubona ntacyo yigeze ahindukaho ndetse binagoranye kuba watandukanya Knowless wa nyuma yo kubyara n’igihe yari akiri inkumi.

Uyu muririmbyi yavuze amwe mu mabanga yakoresheje yatumye atabyibuha nkuko bigendekera abandi bagore . Irya mbere  yakoresheje ngo ni ukureka burundu kurya ibiryo birimo amavuta ngo nubwo biba bitaryoshye na gato ku muntu wamenyereye ibirimo amavuta yarihanganaga akaba aribyo arya muri icyo gihe.

Andi mabanga Knowless yakoresheje ngo harimo kureka ibinyobwa birimo isukari no kunywa amazi menshi cyane byose byamufashije kutiyongera ibiro ku buryo iyo umwitegereje ubona ntacyo yahindutseho.

Mu mezi abiri ashize nibwo Knowless yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ujya Unkumbura’ amaze kurebwa inshuro ibihumbi 180 ku rubuga rwa Youtube akaba ari nayo ndirimbo aheruka gushyira hanze.

Ifoto ya Knowless mbere yo kubyara

Ifoto ya Knowless nyuma yo kubyara

Reba hano amashusho y’indirimbo ‘Ujya Unkumbura’ ya Knowless

1 year ago | by Uwizeye Fidele

Leave a Comment:

Comments(2):

djalia@bwiza 1 year ago

nashyiremo akabaraga

reply(1)

Dwayne Johnson 1 year ago

Ese nimutubwire amahirwe atazarangira natwe atatu gezeho ese iyo Tecno camon cx bavuga igura angahe?

reply(1)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter