PGGSS 7 i Ngoma: Bull Dogg arishimiwe cyane, imvura ihita igwa hagezweho Davis D - Amafoto-eachamps.rw

PGGSS 7 i Ngoma: Bull Dogg arishimiwe cyane, imvura ihita igwa hagezweho Davis D - Amafoto

www.eachamps.rw

Umuhanzi Bull Dogg niwe ukurikiyeho nyuma ya Dream Boys aho yerekanye ko injyana ya Hip Hop ishyigikiwe muri aka karere ka Ngoma bitewe n’ indirimbo ze zasubirwagamo n’ abafana be.

Bull Dogg ahereye ku ndirimbo ‘Imfubyi’ yakunzwe mu myaka yo ha mbere akurikizaho ‘ umusaza’ aho abafana bagenda bamufasha kuyisubiramo nabo bayiririmba.

Bull Dogg wahereye ku ndirimbo imfubyi

Abafana ba Bull Dogg basubiragamo amagambo agize indirimbo ye

Nyuma ya Bull Dogg hakurikiye ho umuhanzi Davis D wamenyekaniye mu ndirimbo Biryogo aho yaje ku rubyiniro arikumwe n’ ababyinnyi bambaye imyenda y’ imihondo itandukanye nibyo we yari yambaye.

Umuhanzi Davis D ubwo yageraga ku rubyiniro hahise hatonyanga akavura abafana bahunga igitaramo bari kugenda bashaka aho bakugamira imvura.

Ababyinnyi ba Davis D

Akavura gatangiye gutonyanga hariho Davis D

7 months ago | by Kubwimana Bonaventure

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter