Aragisha inama……Umusore wamwihakanye yamugarukiye none yabuze icyo yakora!-eachamps.rw

Aragisha inama……Umusore wamwihakanye yamugarukiye none yabuze icyo yakora!

www.eachamps.rw

Nakundanye n'umuhungu imyaka 3 kuva 2012-2015, hanyuma dupanga ubukwe dutangira na gahunda yabwo ariko nyuma yaje kuntera inda noneho Imaze ukwezi aza gufata irembo iwacu arangije nza kumubwira ko ntwite ansubiza ko ntakibazo.

 

Nyuma aza kugenda antorotse,yimuka iyo yaratuye i gikondo,nta kintu dupfuye yewe ntano kuvugana nabi ndetse n'ibintu byose abijyana iwabo hari ikibungo.

Muribyo bintu yatwaye harimo nibyo twari twarahahanye mbese nkabantu bitegura kubana,hanyuma nza kumuhamagara akajya anyihorera.

Inda igejeje amezi atanu  bamwe mu nshuti ze batangiye kujya  bampamagara bambwira ndetse bakana nyoherereza amajwi (record) yibyo agenda avuga ko akeka ko iyo nda atari iye,naramwihoreye ndatuza nirerera inda.

Nyuma igize amezi 8 atangira kujya ampamagara nange ndamureka mufungira amayira yose ya ajyanye naho twavuganira, umwana aza kuvuka mu kwa 5/2016.

 

Ubu  amereye nabi n’ umuryango we ngo barashaka kundebera umwana, mubwira ko ntacyo musaba nakimwe uretse kutongera kumubona mumaso yange ndetse n'umwana wange ko ntawe azabona.

Rero mumfashe mumbwire niba koko ari mwebwe uwo muntu wamwereka umwana atabanje kugusubiza icyubahiro ndetse no gusaba imbabazi mu muryango wanjye yasebeje?

4 months ago | by Kubwimana Bonaventure

Leave a Comment:

Comments(8):

dwayne west maestro 1 month ago

kbx njyew inama nakugir mukobw mut uwo muhungu mwihorer kuk yarakwandagaj bishobok agutez iwany ubwo bagufash ukund knd urengan. akujyanir ibint mwari mwagurany is that why ntakint wakonger kuvugan nae. gus namw abadada nimwe mubyitera kabishywe bibabaho mujya kuryamana mutarabana muba muhind mubicy? ub igihugu cyose sizo nama birirw bagisha kok ubw expirience ntayo muragir? kbx murambabaz kuk nicyibax mwifitiy mwese crazy jerk. conclusion turambiw inama mwirirwa mugisha kuko ub wumv mwese mufite ikibax cyimw ark kukirind byarabananiy rero muhame hamwe tubatere ayomada ubund tubihakane nimwe mutax ko muteye nabi thx

reply(0)

61326463 3 months ago

Urarab Ko Yokwicisha Buguf Ashobor Kubon Ko Ivyo Yakoz Yihenz Akanasab Nimbabaz Umuryango Waw Yasebej. Kuk rnUrukundo Rurihangana.Murakoze

reply(0)

0788257700 3 months ago

Yabikoze abizi gusa ace bugufi agusabe imbabazi z'ibyo yagukoreye byose kdi nawe ubanze ushishoze kdi Usenge Imana iza kwereka inzira nziza ukwiye kunyuramo

reply(1)

0788978369 3 months ago

Mudamu yarakubabaje ariko nawe ukoreshe umutima nama kuko niba nyuma yarakugarukiye ashobora kuba yaribeshye akakubwirako inda atari iye ariko kugezaho yakugarukiye inda yenda kuvuka nawe ukamureka,gusa wari kumwumva akagusobanurira icyabimuteye kd ukareba ko aca bugufi agasaba imbabazi rwose,umuryango wawe nawo harimo abakuru akaza akabareba akabasaba imbabazi ariko mugakomezanya muramutse mubishaka cg mukarerana umwana wanyu ariko ntimugume kwihishana nkabana.

reply(0)

yannick 4 months ago

woe katira I nigga kuko harigihe mwabana akaguhoza kumihini Wange rnwoe nubishaka dorernWhatsApp ujye untera akamorn0726178651 umwana nuwacu twese

reply(1)

Most Popular

Join our Newsletter

© copyright eachamps