Amafoto : Umuraperi Ciney n’umukunzi we basezeranye imbere y’Imana-eachamps.rw

Amafoto : Umuraperi Ciney n’umukunzi we basezeranye imbere y’Imana

www.eachamps.rw

Uwimana Aisha , wamenyekanye mu muziki ku izina rya Ciney yambikanye impeta imbere y’Imana n’umukunzi we Tumusiime Ronald bamaranye imyaka myinsh bari mu munyenga w’urukundo.

Kuri iki cyumweru , tariki ya 2 nyakanga 2017 , nibwo Ciney na Tumusiime barahiriye imbere y’Imana kuzabana mu byiza no mu bibi mu gihe basigaje ku isi . Ibi birori byabereye mu rusengero rwa mutagatifu Etienne I Nyamirambo.

Ubu bukwe bwa Ciney na Tumusiime bwitabiriwe n’abo mu miryango yabo , abavandimwe n’incuti za buri umwe.

Mbere yo gusezerana imbere y’imana , habanje kuba umuhango wo gusaba no gukwa ,wabereye kuri Amani Guest House ku Kicukiro saa tatu za mu gitondo. Nyuma yaho abatumiwe bakiriwe ku ishuri rya Kigali Parents School.

Ciney na Tumusiime basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo imbere y’Imana , nyuma yaho ku wa 12 Gicurasi 2017 babihamirije imbere y’amategeko mu murenge wa Kimihurura . Basezeranye uburyo bw’ ivangamutungu risesuye.

Mu ijoro ryo kuwa 26 werurwe 2017 ubwo Ciney n’umukunzi we Tumusiime bari bitabiriye igitaramo cy’urwenya cya ‘Seka Live’nibwo Tumusiime yashinze ivi imbere y’imbaga asaba Ciney ko yakwemera akazamubera umugore nawe arabyemera atega ikiganza amwambika impeta imuteguza ko ariwe bazabana.

Izina Ciney ryamenyekanye cyane mu Rwanda kubera indirimbo yakoze mu njyana ya Rap zigakundwa nka  ‘Nkunda’, ‘Tuma Bavuga’, ‘Salama’, ‘Igire (Get Your Money)’, ‘Ngwino Nkwereke’ ari kumwe na Lil P, ‘Ndabaga’ n’izindi. Yari amaze igihe kinini atumvikana mu muziki ahugiye mu bijyanye n’imideli.

Amafoto agaragaza uko byari byifashe Ciney na Tumusiime basezerana

Amafoto : IGIHE

1 year ago | by Uwizeye Fidele

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter