Umuririmbyi Niyorick yihakanye umukobwa uri kwemeza ko bakundana-eachamps.rw

Umuririmbyi Niyorick yihakanye umukobwa uri kwemeza ko bakundana

www.eachamps.rw

Niyonsena Eric wamenyekanye nka ‘Niyorick’ mu muziki rurageretse hagati ye n’ umukobwa warukuriye abafana be wemeza ko bakundana nubwo uyu muhanzi we abyamaganira kure.

 

Niyorick wamenyekanye mu ndirimbo Urutoki, Byemere, Nyongeza n’ izindi nyinshi zitandukanye ni umuhanzi uririmba mu njyana ya RnB akaba anabarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entartainment.

 

Inkuru ya Niyorick n’ umukobwa witwa Allison Knowless ku mbuga nkoranyambaga yatangiye ubwo uyu mukobwa yatangazaga ko ari mu rukundo na Niyorick kandi ko urukundo rwabo rwafashe intera ikomeye aho banateganya kuzarushinga bakibanira akaramata.

 

Ku bantu bazi uyu mukobwa badutangarije ko ubusanzwe aziranye na Niyorick dore ko ari nawe usanga ategura imihuro y’ abafana buyu muhanzi bagasangira.

 

Nyuma yo kumenya ibyo twegereye umuhanzi Niyorick adutangariza ko ayo makuru atari yo ari ikinyoma cyambaye ubusa. Uyu muhanzi ntago yigeze ahakana ko atazi uyu mukobwa yavuze ko amuzi ariko iby’ urukundo ati ntabirimo.

Kuri ubu, uyu musore ababajwe cyane n’umukobwa urimo kugenda amwiyitirira avuga ko ngo bakundana ndetse ngo bashobora no kurushinga.

Yagize ati “Mbabaje cyane no kubona umukobwa yiyita umukunzi wanjye kandi nzi neza ko ariwe ukuriye abafana banjye, ashobora kuba ashaka kuntandukanya n’umukunzi wanjye uba muri Amerika gusa ntago byamukundira.”

Mu magambo Niyorick yadutangarije yaje kuduhishurira ko ubusanzwe afite umukunzi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika.

Allison niwe mukobwa uvuga ko akundana na Niyorick

Niyorick we yahakanye ibyo uyu mukobwa yatangaje

Byemere ya Niyorick, imwe mu ndirimbo uyu muhanzi yamenyekaniye ho

1 year ago | by Kubwimana Bonaventure

Leave a Comment:

Comments(1):

SanFlo 1 year ago

none se uwo mukobwa yaba yasaze?

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter