Imwe mu Ngona zimaze iminsi zihitana abaturage yafashwe ‘Amafoto’-eachamps.rw

Imwe mu Ngona zimaze iminsi zihitana abaturage yafashwe ‘Amafoto’

www.eachamps.rw

Kuri uyu wa gatatu,tariki ya 24 kanama 2017, ahagana saa sita z’amanywa nibwo imwe mu Ngona ziba mu mugezi wa Nyabarongo yafashwe n’umutego zatezwe ku gice cya Mageragere ihita ipfa.

Hashize iminsi havugwa ikibazo cy’Ingona ziba mu mugezi wa Nyabarongo zimaze guhitana abantu batatu muri uku kwezi baba bagiye kuvoma amazi ya nyabarongo kubera ko ntaya Wasac bagira . Ibi byahagurukije n’umuyobozi w’Intara y’amajyepfo ,Madame Mureshyankwano Marie Rose wabijeje ko kigiye gukemuka vuba.

Ingona ziri muri Nyabarongo ziroroka umunsi ku munsi ndetse ubu zimaze kuba nyinshi , hari amakuru avuga ko hari igikorwa cyatangijwe cyo gufata izi Ngona gusa ntituramenya niba ari ukuzica kugirango zigabanyuke cyangwa bashaka kuzimurira muri parike.

Muri uku kwezi gusa Ingona zimaze guhitana ubuzima bw’abantu batatu . Izirii muri Nyabarongo ni nini ku buryo kuzirwanya bitakorohera umuntu umwe mu gihe hari iyaba imufashe.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali , Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu , yemeje ko imwe muri izi Ngona koko yafashwe n’umutego yari yaratezwe gusa yirinze kugira byinshi abivugaho kuko yari akiri aho igikorwa cyabereye.

Ingona yafashwe n'uku ingana

Nyuma yo kuyifata bayogeje

Ingona zo muri Nyabarongo zororoka umunsi ku munsi , aya ni amagi yazo babonye

 

3 months ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(3):

j Bosco 3 weeks ago

ayiwe ndazitinya nibazimare

reply(0)

ngqbonziza junior 3 months ago

izo shitani bazirimbure nibyobikoko ninya kwisi

reply(0)

josy 3 months ago

mana wee nibazikumire zitaramara abantu izompanya!

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter