The Ben yasubiye muri Amerika nyuma y’igihe kinini ari mu Rwanda-eachamps.rw

The Ben yasubiye muri Amerika nyuma y’igihe kinini ari mu Rwanda

www.eachamps.rw

Mugisha Benjamin[The Ben], umuhanzi w’umunyarwanda uba muri leta zunze Ubumwe za Amerika, wari umaze amezi arenga abiri mu Rwanda yongeye gusubirayo.

The Ben, ni umwe  mu bahanzi b’Abanyarwanda birahirwa n’amahanga ndetse usanga abantu batandukanye bo hanze y’u Rwanda bajya bavuga ko bazi indirimbo ze.

Uyu muhanzi umaze kuba igihangange muri muzika bidashidikanywaho amaze amezi abiri mu Rwanda, yari yaraje muri gahunda z’umuziki  ndetse yanataramiye abanyarwanda mu gitaramo cyo kwita Gala Night cyabaye kuwa 26 Kanama 2017  muri Convention Center.

Nyuma y’iki gitaramo uyu muhanzi yakoze ibikorwa bitandukanye bya muzika birimo imishinga y’indirimbo yahuriyemo n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda harimo n’iyo yakoranye na Tom Close bise Thank You n'indi ya Tough Gang itarasohoka.

Iyi ndirimbo yahuriyemo na Tom Close ikomeje gukundwa cyane ndetse nyuma y’umunsi umwe imaze  ku rubuga rwa youtube imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 149, ibintu bitarakorwa n’undi muhanzi wo mu Rwanda.

Thank You ikomeje kuvugisha benshi, irimo ubutumwa bwihariye bwo gushimira Imana. Aba bahanzi baba bagaragaza ko mu bibi n'ibyiza umuntu agomba gushima kuko no kuba umuntu yaramutse aba ari ishimwe rikomeye kubera ko hari benshi baba bavuye mu mubiri ntibabe bakibarizwa ku Isi  y'abazima.

Bagaragaza ko kuba umuntu akiriho biba ari ikimenyetso cy'uko ejo he Imana ishobora kuhagira heza mu kanya nk'ako guhumbya bakarema agatima abihebeshejwe n'ubuzima.

The Ben  akomeje kwishimira akazi yakoreye mu Rwanda ndetse akaba ari gusaba abafana be na Tom Close  kubafasha gukora amateka,  iyi ndirimbo ikagira abayirebye bagera kuri miliyoni mu gihe cy’icyumweru gusa.

Ni inshuro ya kabiri The Ben yari aje mu Rwanda muri uyu mwaka dore ko yanataramye mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku 01 Mutarama 2017.

The Ben yahagurutse mu Rwanda kuwa mbere tariki 23 Ukwakira 2017, yerekeza muri Amerika. 

The Ben na Tom Close bakoranye indirimbo bise Thank You iri gukundwa cyane muri iyi minsi

7 months ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter