Itel yizihije isabukuru y’imyaka icumi imaze ibayeho, mu ibirori byitabiriwe n’ibyamamare (Amafoto)-eachamps.rw

Itel yizihije isabukuru y’imyaka icumi imaze ibayeho, mu ibirori byitabiriwe n’ibyamamare (Amafoto)

www.eachamps.rw

Kuwa gatandatu tariki 27 Ukwakira 2017, kompanyi icuruza telefoni ya Itel yakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 imaze ibayeho.

Ni ibirori byari byitabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abanyarwanda biganjemo ibyamamare yaba muri muzika  n’ibindi bikorwa bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda.

Bamwe mu bazwi mu Rwanda bitabiriye ibi birori barimo Jules Sentore, Luckman Nizeyimana, Phil Peter, Young Grace, Joel Rutaganda, Yvan Buravan, Asinah n’abandi benshi.

Knowless niwe muhanzi waririmbiye abari bitabiriye nk’uko n’ubundi ari we usanzwe yamamaza ibikorwa by’iyi kompanyi imaze gushinga imizi mu Rwanda, ikaba imaze kwigarurira benshi bakoresha telefoni.

Umuyobozi w’iyi kompanyi mu ijambo rye yavuze ko yishimiye igihe bamaze bakorera mu Rwanda, yanatangaje ko hari ibikorwa byinshi bagiye gukora  mu Rwanda, birimo no kuzana telefoni nshya zigezweho kandi zihendutse.

Yvan Buravan yari ahari 

Phil Peter na Jules Sentore bari bahabaye 

Umuraperikazi Young Grace yari ahari

Joel Rutaganda na Lucky bari bahari

Asinah yari yaje kwihera ijisho

Clement yacurangiye umugore we 

Butera Knowless niwe wasusurukije abari baje mu birori 

AMAFOTO: Muga Abrah

3 weeks ago | by Theos Uwiduhaye

Join our Newsletter