'Ni Bomba' ya Airtel ije gufasha abanyarwanda gukoresha interineti no guhamagara bisanzuye-eachamps.rw

'Ni Bomba' ya Airtel ije gufasha abanyarwanda gukoresha interineti no guhamagara bisanzuye

www.eachamps.rw

Mu rwego rwo gukomeza guha agaciro amafaranga y’abanyarwanda, Airtel Rwanda yatangije ipaki nshya y’ibiciro byo guhamagara no gukoresha interineti (Ni Bomba), ikaba ihendutse cyane.

Ni Bomba n'ipaki itangwa bitewe n’ibyifuzo by’umufatabuguzi, ku munsi, ku cyumweru, no ku kwezi, akaba yabasha gukoresha interineti nziza, guhamagara mu Rwanda, kohereza ubutumwa bwose ashaka ku giciro gito cyane.

Abafatabuguzi biyandikisha gukoresha Bomba Pack y’umunsi umwe igura amafaranga 500, bahabwa 1G ya interineti, gumahagara umunsi wose adahagaze no kohereza ubutumwa bwose ashaka ku bafite nomero za Airtel no kwishyura amafaranga 20 ku munota ahamagaye abo ku yindi mirongo.

Abashaka Bomba Pack y’icyumweru igura amafaranga 3000, bahabwa interineti ingana na 7GB , aho babasha kwirebera amashusho atandukanye imbonankubone, bagakoresha 1GB ku munsi. Bazajya bahamagara bakanohereza ubutumwa bugufi badahagaze kuri nomero za Airtel bakanabasha guhamagara abandi bo ku yindi mirongo bakishyura amafaranga 20 ku munota.

Bomba pack y’ukwezi yo ni agahebuzo kuko igura amafaranga ibihumbi 10, uwayiguze akobona 30GB za interineti ariko yemerewe gukoresha 1GB ku munsi, akabasha guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi adahagaze kuri nomero zose za Airtel, akanahamagara abo ku yindi mirongo, akishyura amafaranga 20 ku monota.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Airtel,  Moses Abindabizemu yavuze ko bazirikana ko abanyarwanda bahora bakeneye ibyiza ari nayo mpamvu yo gushyiraho iyi pack.

Yagize ati “muri Airtel tuzirikana ko abanyarwanda bakwiye ibyiza, tukaba tubinyuza mu byo tubaha. Ubu noneho ntituri guha abanyarwanda interineti nziza gusa nk’uko musanzwe muyikoresha, ahubwo turabafasha gutumanaho mu buryo bwose mu gihe cy’ukwezi kandi ku giciro kinogeye buri wese. Bomba pack yashyizweho dutekereza uko umukiriya wacu yatumanaho n’abandi bimworoheye.”

 Kugira ngo ugure Bomba Packs ukanda *456#, ugakurikiza amabwiriza, ugahitamo ipaki ikunogeye haba iy’umunsi, Icyumweru cyangwa ukwezi, ubundi ukaryoherwa no gukoresha interineti ihendutse, no guhamagara inshuti n’abavandimwe udakupye, kandi ugahamagara n’indi mirongo ku giciro gito. Kureba ko wayihawe n'amafaranga usigaranye ukanda *131*3#.

Abayobozi ba Airtel basobanura ibyiza byo gukoresha Bomba Packs

Abanyamakuru basobanurirwa ibyiza byo gukoresha Bomba Packs

2 weeks ago | by Uwizeye Fidele

Tags

Leave a Comment:

Comments(1):

Mr.LION 6 days ago

BYIZA CYANE!

reply(0)

Most Popular

Join our Newsletter

© copyright eachamps