Rurageretse hagati ya Yverry n’undi muhanzi uvuga ko yamwibye indirimbo-eachamps.rw

Rurageretse hagati ya Yverry n’undi muhanzi uvuga ko yamwibye indirimbo

www.eachamps.rw

Emmy Payton ari gushinja Yverry kumutwarira indirimbo akayihindurira inyito, akayigira iy’urukundo kandi yari iy’Imana.

Mu minsi ishize hasohotse indirimbo ya Yverry yitwa ‘Nk’uko Njya Mbirota’ iyi ndirimbo yakunzwe na benshi kubera uburyohe bw’imirimbire yayo ndetse n’umudiho ugenda gake uvanze n’amagambo y’urukundo ayigize.

Yabaye nk’ikiraro kuri uyu muhanzi ndetse itangira kumugeze ku yindi ntera ituma abantu bamumenya ndetse no ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 440.

Nubwo iyi ndirimbo yakunzwe n'ab’ingeri zose  z’Abanyarwanda, hari amakuru yageze kuri Eachamps avuga ko uyu musore yayitwaye mugenzi we witwa Emmy Payton wahoze mu muziki usanzwe, ubu akaba asigaye aririmba iz'Imana gusa.

Mu kiganiro twagiranye na Emmy Payton yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze umwaka ushize, akaza gutungurwa no kumva yageze hanze . yemeje ko ubundi yari yayandikiwe na Ganza [uyu nawe ni umuhanzi] ari iyo guhimbaza Imana.

Yagize ati” Sinavuga ngo ni ukuntwara indirimbo , nari nayibonye muri 2014 gusa kubera ko nashakaga kuyikorera mu nzu itunganya umuziki nziza ndavuga nti reka mbe nyihoreye kuko ntari mfite ubushobozi.

“Nabanje kujya nyiririmba cyane mu nsengero, umwaka ushize muri Gicurasi nyijyana muri studio ya Hollybeat, yaje kwimuka nanjye nyijyana ahandi  nza gutungurwa no kumva Yverry yasohoye indi imeze nkayo muri uyu mwaka. “

“Ubundi iriya ndirimbo nayandikiwe na Ganza ari iyo kuramya no guhimbaza Imana, yaje gusurwa n’umusore wiga muzika  ku Nyundo[aha ni naho na Yverry yize] asanga ari kuyitoza ayicuranga na gitari, uwo musore yaje kugenda ahita ayiha Yverry bayihinduramo iy’urukundo.”

Yunzemo ati” Ikimara kujya hanze nabanje guhamagara Yverry musaba ko yanyishyurira amafaranga nkakora indi ndirimbo yanjye isimbura iyi, byaramunaniye na nubu mfite record ambwira ati 'shyira umuzigo hanze musaza', Byumvikane ko yanze kunyishyurira indirimbo.

Yavuze ko adahanganye na Yverry kuko baziranye gusa avuga ko indirimbo ari we wayihawe kandi akaba yaramusabye ingurane akanga, yavuze ko uyu musore wamutwariye indirimbo ari umuririmbyi mwiza amubwira ko ashobora kongera gushaka Ganza nk’uko yamukoreye indirimbo ikamugaburira akamwandikira indi.

Ati”Njye simpanganye na Yverry kuko sinteze kujya muri Guma Guma, namugira inama yo kongera agashaka uwanditse iriya ndirimbo n’ubundi akamwandikira n’iyindi. Aho waririye mbere ushobora  no kongera ukaharira.”

Emmy Payton yavuze ko adateze kujyana Yverry mu mategeko. Ati “Nta kibazo mfitanye n’umuntu icya mbere n’uko natanze ubutumwa bwuzuye.”

Ku ruhande rwa Ganza wanditse iriya ndirimbo, aganira na Eachamps yavuze ko yari yayihaye  Emmy Payton ku buntu akaza kuyibwa na Kenny wamusuye agasanga ari kuyiririmba.

Ati”Njye nanditse indirimbo nyiha Emmy, nza kumva mu kwa gatanu ngo Yverry yashyize hanze indirimbo. Numva imeze nk’iyo nari nanditse, nahise mpamagara Emmy mubaza uko bimeze nawe atungurwa no kumva yagiye hanze ahubwo ambwira ko yari yagize ngo namuciye inyuma nkayiha Yverry.”

“Naje guhamagara Yverry mubaza kuby’iyi ndirimbo, ambwira ko yahaye indirimbo uwitwa Kenny nawe akamuha 'nk’uko njya mbirota'. Nahise  nibuka ko Kenny yigeze kuza kunshaka mu rugo agasanga ndi kuyiririmba akambwira ko yayikunze gusa nari nziko atayintwara.”

Ganza yaje gushaka guhura na Yverry na Emmy Payton, Yverry aranga ndetse nyuma abantu batangiye kubimenya Yverry akavuga ko Ganza ashaka kumuriraho Hit.

Ati”Abantu baje kubimenya ko iriya ndirimbo Yverry yayitwaye undi muntu, akagenda avuga ko ndi gushaka kumuriraho hit. Ndetse baje kumvikana amafaranga, Yverry yemera ko agiye kureba ubundi buryo yabikoraho gusa aza kwikakaza no kwanga ubwumvikane ndetse iyo yemera guca  bugufi twari kubikemura ntibyirirwe bigera aha.”

Ku ruhande rwa Yverry aganira n’umunyamakuru wa Eachamps, yavuze ko nta byinshi yatangaza kuri iyi ndirimbo.

Ati”Njye nta kintu nabivugaho, urumva twabivugaho iki? Nyine twaravuganye ari kunsaba ko namwishyurira iyindi ndirimbo. None se ubu izindi ndirimbo ze murazizi? Ari gushaka kumenyekana. Kuri njyewe nta kintu kirenze nabivugaho.” 

Ganza wanditse indirimbo ya Emmy Payton, akaza kuyitwarwa 

Emmy Payton watwawe indirimbo

Yverry ushinjwa gutwara indirimbo y'abandi

Indirimbo yitwa Mana Urera ya Emmy Payton yahinduwemo iy'urukundo na Yverry

'Nk'uko Njya Mbirota', indirimbo ya Yverry yateje impagarara

1 month ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(2):

nana 1 month ago

hhhh akogatype ntamakuru gafite.... ibyose bivuz iki ko yverry akazi yagakoze byarangiye nabayikunze barayikunze

reply(0)

Nisa 1 month ago

Eeeeeeeeeeeehhhhh mbega Yverry!!

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter