Jay Rwanda mu basore 25 bahatanira umwanya wa Rudasumbwa wa Afurika-eachamps.rw

Jay Rwanda mu basore 25 bahatanira umwanya wa Rudasumbwa wa Afurika

www.eachamps.rw

Ntabanganyimana Jean de Dieu[Jay Rwanda] yatoranijwe nk’umwe mu basore 25, bazavanwamo 8 bazahatanira ikamba ry’umusore uhiga abandi uburanga muri Afurika.

Ni mu irushanwa mpuzamahanga rya Mister Africa International, rizabera mu mujyi wa Lagos muri  Nigeria kuva tariki 27 Ugushyingo kugeza kuri 03 Ukuboza 2017.

Uyu musore yatoranijwe nk’uzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa, ndetse ari mu basore 25 bari guhatanira kuba Rudasumbwa.

Ku ikubitiro, abategura iri rushanwa bashyizeho uburyo bwo guha amahirwe abahatana, binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa[Instagram na Facebook], ugakanda ku ifoto y’uwo ushaka guha amahirwe ukayikunda[like].

Mu kiganiro Eachamps yagiranye na Jay Rwanda ugiye guhagararira u Rwanda, yadutangarije  ko mbere y’uko irushanwa nyir’izina riba,  uko ari 25 bazabanza kumara icyumweru mu Nigeria bakora ibikorwa bitandukanye bizatuma hatoranywa 7  bazahura n’umwe uzaba watowe ku mbuga nkoranyambaga hagatoranywa Rudasumbwa.

Yagize ati "Imyiteguro irarimbanije, ubu ndi gusaba abanyarwanda kuntora babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bakunda [like] amafoto yanjye. Ibi bizampesha amahirwe yo kujya mu bantu 8 bazahatana mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, uzagira likes nyinshi azahita akomeza atiriwe ahatana, mu cyiciro cya nyuma  ahure n’abandi 7  bazatsinda.”

Jay yakomeje avuga ko kugira ngo uyu musore abone amahirwe yo kujya muri iri rushanwa , ni uko yahuye n’utegura iri rushanwa bakavugana akamubwira ko nibikunda bazakorana muri iri rushanwa rya ‘Mister Africa International’.

Yagize ati "Kugira ngo mbone amahirwe yo kwitabira, nigeze guhura n’umuntu utegura iri rushanwa ubwo nari nitabiriye igitaramo cyo kumurika imideli umwaka ushize cyabereye muri Nigeria, ambwira ko afite irushanwa rimeze gutya[rya Mister Africa International] ambaza imyirondoro, mu minsi yashize anyandikira ansaba kwitabira nanjye ndabyemera.”

Ubusanzwe Jay amaze kwamamara mu bamurika imideli mu Rwanda ndetse izina rye benshi bakurikirana abakora uyu mwuga bararizi, ubu akorana n’inzu ikomeye muri aka karere ka Afurika y’u Burasirazuba mu bijyanye no kumurika imideli ya Joram[Joram Model Agency], ikaba ariyo ikurikirana ibikorwa bye.

Muri Gicurasi uyu mwaka, yasinyemo amasezerano yo gukorana nayo y’imyaka 3.

                                          Jay  uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ryo gutora  Rudasumbwa wa Afurika 

Iri rushanwa arimo riheruka kwitabirwa n’Umunyarwanda witwa Turahirwa Moses wanaje mu myanya y’imbere muri ba rudasumbwa 20 bari  bitabiriye,  mu muhango wabaye  kuwa 24 Mutarama 2016.

Icyo gihe Turahirwa Moses  wari mu bahabwa amahirwe muri iri rushanwa ry’abasore b’Abanyamideli bafite igikundiro n’ubuhanga kurusha abandi muri Afurika[Mr. Africa International], yagizwe igisonga cya kabiri cya Rudasumbwa.

Guha amahirwe Jay Rwanda kanda hano kuri Facebook no kuri Instagram

                                                                Moses uherutse guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa[ Mr. Africa Interantional] 

3 weeks ago | by Theos Uwiduhaye

Join our Newsletter