Habonetse ikindi kimenyetso cyerekana ko Justin Bieber na Selena Gomez basubiranye(Amafoto)-eachamps.rw

Habonetse ikindi kimenyetso cyerekana ko Justin Bieber na Selena Gomez basubiranye(Amafoto)

www.eachamps.rw

Mu minsi yashize havuzwe amakuru y’uko Justin Bieber yasubiranye na Selena Gomez bahoze bakundana bakaza gutandukana.

Iyi nkuru yaje nyuma y’aho hari amakuru yemezaga ko Selena yatandukanye na The Weeknd batangiye gukundana umwaka ushize.

Amakuru yo gutandukana kwabo yaje akurikirwa n’inkuru zavugaga ko icyatumye batandukana ari kubera kutabona umwanya uhagije wo guhura bakaganira ndetse bakanisanzuranaho igihe kinini nk’abantu bakundana.

Bakimara gutandukana hagaragaye amafoto ya Justin Bieber na Selena Gomez bahuje urugwiro ndetse abantu batangira kuvuga ko basubiranye bitewe n’ibyishimo bidasanzwe n’akanyamuneza bagaragazaga icyo gihe.

Kuri ubu aba bombi bongeye gufatwa amafoto buri wese asa nk’uwitaruye undi muri metero nkeya berekeza ku rusengero rwa Hillsong.

Amafoto agaragaza ko bari begeranye n’ubwo bari bameze nk’abajijisha kugira ngo abapaparazi batabafotora bavuga ko bongeye gusubirana,  gusa mu Kinyarwanda baravuga ngo ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi.

Kuva aba bombi batandukana havuzwe inkuru nyinshi zerekana ko Justin Bieber agikunda Selena Gomez byo gupfa ndetse kuva bacana umubano nta wundi mukobwa uzwi wigeze akundana na Bieber ngo byamamare mu itangazamakuru.

Justin Bieber bivugwa ko yahoraga arekereje ngo azasamire hejuru uyu mukobwa igihe urukundo  rwe rwaba rujemo agatotsi ari nako byaje kugenda.

Yagiye aririmba indirimbo nyinshi zitandukanye zimwe zikitirirwa Selena Gomez gusa aba bombi ntihagire uwumvikana agira icyo atangaza kuri zo.

Kimwe mu bintu bikomeye aba bombi badateze kwibagirwa , ni uko Justin Bieber ariwe watumye Selena Gomez atakaza ubusugi bwe, icyaje gutuma atahurwa n’uko impeta y’ubusugi yari yarahawe na se yaje kuyifasha hasi mu minsi ya nyuma mbere yo gutandukana na Bieber.

Ku rundi ruhande hari andi makuru avuga ko mu gihe Selena Gomez yatandukanye na The Weeknd banabanye mu nzu, uyu musore [The Weeknd] nawe yasubiranye na Bella Hadid bahoze bakundana bakaza gutandukana ku buryo budasobanutse.

Aba bombi mu munsi bongeye kugaragara bahuje urugwiro ndetse uyu mukobwa niwe wateguye umunsi w’isabukuru uyu musore aherutse kwizihiza ndetse yanaretse ibikorwa byo kumurika imideli yari afite icyo gihe ngo yite ku kuzura umubano we na The Weeknd bakundanye uruzira imbereka mu myaka ishize.

Selena Gomez na Justin Bieber bafotowe bagiye gusenga bari kumwe gusa umwe asa nk'uwitaruye undi

2 weeks ago | by Theos Uwiduhaye

Join our Newsletter