Urutonde rw’indirimbo 5 zakunzwe cyane mu cyumweru gishize-eachamps.rw

Urutonde rw’indirimbo 5 zakunzwe cyane mu cyumweru gishize

www.eachamps.rw

Buri cyumweru iyo kiri gutangira tubagezaho indirimbo 5 ziba zaraje imbere mu gukundwa ku rubuga rwa Eachamps.rw mu cyumweru gishize.

Izi ndirimbo ziba arizo mu Rwanda ziganjemo izasohotse muri icyo cyumweru cyangwa izindi zakunzwe cyane n’abasura  urubuga rwacu badahwemo kuzumva no kuzikuraho ngo bazitunge mu bikoresho by’ikoranabuhanga byabo.

Urutonde rw’iki cyumweru ruyoboye n’indirimbo ya The Ben yafatanyije na Tom Close yitwa Thank You, igakurikirwa na I Miss you ya Kitoto na Urban Boyz, Biremewe ya Princess Priscillah ku mwanya wa gatatu, ku mwanya wa kane hakaza Soldier ya Piano afatanije na Social Mula naho mwanya wa gatanu hakaza Slowly y’umuhanzi Meddy.

1.Thank You ya The Ben na  Tom Close

Iyi ndirimbo yahuriyemo abahanzi bakomeye mu Rwanda[The Ben na Tom Close], imaze igihe kitageze ku byumweru bitatu igiye hanze. Ikigera hanze yakiriwe neza n’abakunzi ba muzika yo mu Rwanda ndetse bigaragarira ku kuba iri mu ziyoboye ku rutonde rw’izakunzwe ku rubuga rwa Eachamps muri iki cyumweru dusoje.

Uretse ibyo kandi iyi ndirimbo no ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 600, ibintu bitarakorwa n’indi ndirimbo yo mu Rwanda. Mu cyumweru gishize yari ku mwanya wa kabiri.

2.I Miss You ya Kitoko na Urban Boyz

Iyi nayo iri mu ndirimbo zikunzwe cyane yakozwe n’abahanzi b’abahanga bishimirwa na buri Munyarwanda wese ukunda umuziki. Habanje gushyirwa hanze amajwi yayo gusa n’amashusho ari mu nzira nk’uko mu kiganiro na Kitoko yabitangarije Eachamps.

Mu cyumweru cyashize yari iya mbere, ikaba yasubiye inyuma ho umwanya umwe.

3.Biremewe ya Princess Priscillah

Iyi nayo n’indirimbo ikunzwe y’umuhanzikazi  Princess Priscillah ukorera umuziki muri Amerika aho yagiye kwiga amashuri ye ya kaminuza. Iyi ndirimbo mu gihe gito imaze igiye hanze abantu bakomeje kuyishimira cyane, mu cyumweru gushize nabwo yari ku mwanya wa gatatu.

4.Soldier ya Piano afatanije na Social Mula

Iyi ndirimbo yahuriyemo abahanzi b’abanyempano bakomeye, Social Mula ndetse na Piano usanzwe anatunganya indirimbo. Mu cyumweru gishize yari ku mwanya wa 10. Kuri  ubu ikaba yigaranzuye izindi zari ziyiri  imbere.

5.Slowly ya Meddy

Iyi ndirimbo imaze igihe igiye hanze ndetse n’amashusho yayo yayo, uburyo bw’imiririmbire yayo ndetse n’amagambo ayigize biherekejwe n’ijwi rinyura benshi rya Meddy bituma abantu batayihaga ndetse igahora ari nshya mu matwi yabo.

Mu cyumweru cyashize yari iya 4, ikaba yamanutseho umwanya umwe.

Tubibutse ko ushobora kubona urutonde rwuzuye rw'indirimbo zikunzwe muri iki cyumweru usuye urubuga rwa Eachamps.rw, aho ubona n'indirimbo zakunzwe cyane mu kwezi turimo, ndetse n'iz'ibihe byose hagendewe ku buryo zasuwe n’uko zagiye zikurwa ku rubuga.

 

10 months ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(3):

Alain Aristide 7 months ago

ndipfuz indirimbo biremewe ya princess priscllah ariko murutonde ntayo mbonako!

reply(0)

isaie zawadi 9 months ago

mwabitunganije neza

reply(0)

Rukundo Lucky Brice 10 months ago

nibyiza kabisa gusa iriyandirimbo ya TOM CLOSE na MEDDY ninziza cyane

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter