Biratangaje ! Reba umupasiteri ubatirisha abakirisitu be inzoga (Amafoto)-eachamps.rw

Biratangaje ! Reba umupasiteri ubatirisha abakirisitu be inzoga (Amafoto)

www.eachamps.rw

Mu gihugu cy’ Afurika y’epfo hadutse umupasiteri ubatirisha abayoboke be inzoga mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko abandi babatirisha amazi. Amazina ye yitwa  Bishop Tsietsi Makiti w’imyaka 52 afite itorero ryitwa Gabola Church akaba ari nawe uribereye umuyobozi .

Bitewe n’uyu mubatizo udasanzwe, itorero rye rimaze kugira abayoboke barenga 500 mu gihe cy’amezi abiri gusa byuvikana ko abantu bajyayo bakurikiye inzoga zihaba n'uyu mubatizo we udasanzwe.

Bishop Makiti ahamya ko ibi akora bijyanye n’ijambo ry’Imana kuko na Yesu yabikoze ubwo yahinduraga amazi divayi.

Yagize ati: “Muri iri torero tubanza gusengera inzoga mbere yo kuziha abayoboke bacu nk’uko Yesu yabikoze.”

Makiti yakomeje avuga ko abantu banyoye inzoga baba bishimye kandi ari abanyamahoro.

Ati: “Abantu banywa inzoga baba bishimye kandi ni abanyamahoro. Ibi bisobanuye ko baba bari mu gicucu cy’Isumbabyose.”
Bishop Makiti utavugwaho rumwe n’abakurikirana ibibera mu rusengero rwe, avuga ko kuba aha inzoga abyoboke be ndetse akazibabatirisha byagabanyije ibyaha.

Yagize ati: “Iki gikorwa cyatumye ibyaha bigabanuka, kandi byongereye urukundo n’ubwubahane. Kuva iri torero ryatangira ibyaha byaragabanutse mu buryo bugaragara nk’uko abaturage bagenda babitubwira.”

Ku meza ya pasiteri Makiti haba hateretseho Inzoga zikarishye

Aha baba bari gusengera Inzoga mbere yo kuziha abakirisitu

Iyo bamaze kuzisengera batangira kuzinywa ntacyo bikanga ngo kuko na yesu yahinduye amazi divayi

Mu rusengero ni uku biba bimeze

 

1 week ago | by Rukundo Patrick

Tags

Leave a Comment:

Comments(4):

serge 1 week ago

ooohy my God i can't believe it demm whatis that beer her no

reply(0)

Clemence 1 week ago

Nyin Ubwenge Nik?

reply(0)

Kanyamuhanda venuste ikidandari 1 week ago

Ntibikabeho kunywa nokubatirisha inzoga murusengero tubyamaganire kure irwanda

reply(0)

Frederic 1 week ago

Muzamwihorere kuko imana iramureba rnkandininayo ISi,uko,izamuhana rnbitewe nicyaha Akora kandirnaripadil nukuribirababaje cyane Pernndamusabiye umugisha kumana saw murakoze

reply(0)

Most Popular

Join our Newsletter

© copyright eachamps