Menya byinshi kuri Ndayizeye Emmanuel ukina ari Nick muri City Maid-eachamps.rw

Menya byinshi kuri Ndayizeye Emmanuel ukina ari Nick muri City Maid

www.eachamps.rw

Ndayizeye Emmanuel ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba sinema nyarwanda kubera filime y’uruhererekane ya City Maid akinamo ,aho akina yitwa Nick, akaba ari naryo zina ubu abantu benshi bari kumwita.

City  Maid ni filime y’uruhererekane ihita kuri televiziyoy’u Rwanda, ikaba igaragaza ubuzima butandukanye bw’abantu batuye muri Kigali. Mu bakinnyi b’ibanze b’iyi filime harimo umugabo Ndayizeye Emmanuel ukina yitwa Nick, aho aba ari umusore ukundwa n’abakobwa, ari umusitari, ari umwana wo mu bakire n’ibindi bitandukanye bitewe n'uko filime igenda ihinduka.

Mu Kiganiro Eachamps yagiranye na Nick yadutangarije byinshi muri buzima bwe busanzwe, no sinema muri rusange.

Ndayizeye Emmanuel (Nick) avuga ko mu buzima bwe akiri umwana atigeze akunda gukina ikinamico, gusa ngo yakundaga kureba filime cyane, ndetse rimwe na rimwe ababyeyi be bakabimukubitira.

Yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2014, ubwo yakinaga muri filime yitwa “Birakaze” yanditswe na mushiki we, gusa igitangaje  ngo yagiyemo kugahato kuko atari yarigeze atekereza gukina filime.

Yagize ati “ mushiki wanjye ni umwanditsi wa filime niwe wampamagaye ati waje ugakina , ndamubwira nti ntago nabiboshobora, kubera kunshyiraho igitutu cyane, araza aramfata mu rugo turajyana, bankoresha igeragezwa ndatsindwa, ariko ntiyashirwa arankinisha, abantu barabishima, ntangira ntyo.”

Kugeza ubu Ndayizeye Emmanuel amaze gukina filime zigera kuri 10 harimo Birakaze yatangiriyeho, Igikomere, Igikomere, Giramata, Ingurane y’Ubusugi, Arazira Iki?, Impeta Yanjye, Mukeragati, na City Maid ari nayo yamenyekanyemo cyane.

Avuga ko muri izi filime zose amaze gukina , iyitwa Igikomere, ari yo filime imuhora ku mutima kuko ari yo yakinnye bwa mbere ari umukinnyi w’ibanze kandi akayikina neza birenze uko yabitekerezaga.

Mu mwaka wa 2016, yahawe igihembo cy’umukinnyi wa filime wakunzwe mu mwaka wa 2015 mu bihembo bya Rwanda Movie Awards.

City Maid imaze kumugira icyamamare...

Nubwo mbere yo gutangira gukina muri City Maid, Ndayizeye Emmanuel yarasanzwe azwi, ariko ntibyari ku kigero cyo hejuru nk’uko biri kuri ubu, dore ko na filime yakinagamo zitarebwaga na benshi.

Mu gihe gito amaze atangiye kugaragara muri filime, uyu mugabo yarakunzwe cyane cyane n’igitsina gore, dore ko n’ubundi akina ari umusore w’umunyamujyi ukundwa n’abakobwa.

Nick avuga ko akenshi iyo City Maid yaraye itambutse kuri televiziyo, bucya mu gitondo yakira telefone z’abo azi n’abo atazi bamubwira ko bamukunda kubera uburyo akina.

Yagize ati “akenshi abantu barampamagara, abo muryango, hari n’abo mba ntazi bakambwira bati turagukunda, City Maid navuga ko yamfashije kwaguka no kumenyekana cyane.”

Umugore we ntamufuhira...

Nk’uko agaragara ku isura Nick, aracyari muto, nyamara ni umugabo wubatse, afite umugore umwe n’umwana umwe.

Biragoye gutekereza ko ari umugabo wubatse, utari usanzwe ubizi, ndetse nawe avuga ko hari benshi bamwibeshyaho baziko ari umusore.

N’ubwo akina ari umusore ukunda abakobwa, Nick avuga ko umugore atabigiraho ikibazo, kuko nawe asanzwe ari umuhanzi, aziko gukina filime bitandukanye n’ubuzima busanzwe umuntu aba abayemo.

Yagize ati “umugore wanjye ntakibazo abigiraho kuko nawe ni ibintu by’ubuhanzi arabimenyereye nibyo abamo. Aziko ubuzima bwo muri filime butandukanye n’ubuzima busanzwe.”

Imana yamuhundagajeho impano urwunge..

Ndayizeye Emmanuel Nick hari abamumenye cyane muri flime, nyamara abamuzi kuva kera bamumenye mu matorero abyina bya Kinyarwanda nk’Inganzo Ngari ari naho yahuriye n’umugore we  n’Intayoberana abarizwamo kuri ubu. Akaba anatoza ibijyanye n’umuco gakondo ahantu hatandukanye.

Uretse kubyina no gukina filime, Ndayizeye Emmanuel afite impano yo kuririmba, akaba anavuga ko agiye nabyo kubikora by’umwuga.

Yagize ati “ bitarenze tariki 15 Ukuboza 2017 nzaba nashyize hanze indirimbo yanjye nshya yitwa “Beaucoup”, izasohokana amashusho yayo.”

Indirimbo ye yambere yayishyize hanze mu buryo bw’amajwi ikaba yitwa “Je t’aime”,  zose ziri mu njyana y’Afro beat.

Yemeza ko  azakomeza gukoresha impano ze zose nta n’imwe iryamiye iyindi kuko buri kimwe akigenera umwanya wacyo.

Azi ku byina bya kinyarwanda

Ndizeye Emmanuel (Nick) akunzwe n'abatari bake

 

 

1 week ago | by Muvunyi Arsene

Leave a Comment:

Comments(7):

Ndayishimiye 1 week ago

Jacques ndamukunda cane

reply(0)

Rukundo Lucky Brice 1 week ago

Nick Nick wa nickzo turakwemera sana

reply(0)

isimbi ange 1 week ago

niba atari ibanga c uwo mugorewe yitwande nirihe zina azwiho nkumuhanzi

reply(0)

Kiki 1 week ago

Najye Nick ndamukunda, nkunda ukuntu yitetera

reply(0)

Bonette 1 week ago

Sha utamukunda nantere ibuye rwoc! nange nemera uburyo aryoshya flm nubwo atanzi bwoc

reply(0)

Most Popular

Join our Newsletter

© copyright eachamps