Amafoto agaragaza ubwiza bw'umukunzi wa Usengimana Faustin-eachamps.rw

Amafoto agaragaza ubwiza bw'umukunzi wa Usengimana Faustin

www.eachamps.rw

Bayingana Daniella, ni  umukunzi wa myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi na Rayon Sports , Usengimana Faustin .

Aba bombi urukundo rwabo ruhora ari rushya ndetse ntibasigana agatoki ku kandi baba bari kumwe, usanga mu birori bitandukanye byaba iby’imyidagaduro ndetse n’ibindi birimo n’imikino bose baba bari kumwe, uyu mukobwa akenshi akunda gushyigikira umukunzi we.

Ku mbuga nkoranyambaga, bombi bagaragaza ko bakundana urutari urumamo ndetse umunsi ku wundi babwirana ubutitsa amagambo y’urukundo.

Bamaze igihe kinini kandi buri umwe akunze gutangaza ko undi ariwe mujyanama mukuru afite mu buzima.

Usengimana aherutse gutangaza  ko Daniella ari umuntu ukomeye mu buzima bwe kuko amufasha muri byinshi yaba mu kumugira inama ku bijyanye n’iterambere rye no kumukosora aho yatannye.

Yagize ati "Umukunzi wanjye icyo amfasha ni ukunshyigikira mu byo nkora no kuntera ingufu aho nacitse intege akanyereka ko aho bitakunze uyu munsi ko ejo bizagenda neza."

Bayingana Daniella nawe aherutse kwandika kuri Instagrama agaragaza ko yihebeye uyu musore bo gupfa.

Yagize ati "Buri munsi kuri njye uba ntamakemwa, kubera ko utangira ukanarangira turi kumwe. Ndagukunda ndetse nzahora ngukunda uhora mu masengesho yanjye nongere mbisubiremo ‘Ndagukunda’.”

1 week ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(6):

lucas 1 week ago

yewe arasanzwe pe ariko azabamwiza nagabanya ibyo biro sibyumwana wumukobwa

reply(0)

ykee swaib 1 week ago

umv bro uyu mu Dada nuzamuteze abantu kuk aracyemer bikaze cyn

reply(0)

Rukundo Lucky Brice 1 week ago

Faustin waratomboye kabisa ntuzamutenguhe uwo mudada

reply(0)

ange nelly 1 week ago

sha faustin ntiwisondetse peuh

reply(0)

J.Paul 1 week ago

Sha uyumukobwa nimwiza pe!!!!

reply(0)

Most Popular

Join our Newsletter

© copyright eachamps