Undi munyamahirwe yegukanye moto nshya muri poromosiyo ya Tunga na Airtel-eachamps.rw

Undi munyamahirwe yegukanye moto nshya muri poromosiyo ya Tunga na Airtel

www.eachamps.rw

Kuri uyu wa kane Mugiraneza Anaclet yashyikirijwe na sosiyete y'itumanaho ya Airtel Rwanda moto nshya ifite ubwishingizi n'ibindi byangombwa byose biyiranga ,yatsindiye muri Poromosiyo ya Tunga na Airtel.

Iyi Moto yayiherewe mu Karere ka Gasabo  , Umurenge wa Kimironko  , Ubuyobozi bwa Airtel bwatangarije itangazamakuru ko iyi Moto batanze ari iya 8 kandi bazakomeza gutanga n'izindi kuko zigomba gutangwa muri iyi Poromosiyo ya Tunga na Airtel zisaga 12 kandi hari n'imodoka nshya ifite agaciro karenga miliyoni 28 z'amafaranga y'u Rwanda izatangwa mu cyumweru cya nyuma cy’iyi poromosiyo.

 Mugiraneza Anaclet  watomboye iyi moto ya 8  atuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera, akaba yari asanzwe akora akazi ko gusudira. avuga ko kuba yabashije gutombora iyi moto byamushimishije cyane kuko yari yarabiharaniye.

 

Avugana akanyamuneza yagize ati”  ku bwanjye ndumva ari ibintu byandenze, kuko narebye abandi banyamahirwe babashije gutsinda nanjye nshyiraho umwete kugira ngo ayo mahirwe ansekere."

Mugiraneza Anaclet avuga ko atsindiye iyi moto mu gihe yari amaze gutanga amafaranga agera ku bihumbi 60, asubiza ibabazo babaza muri poromosiyo ya Tunga na Airtel. Avuga ko atarekera gukina kuko ashaka no kuzatwara imodoka, akaba ashishikariza n'abandi kugerageza amahirwe.

Munganyika Liliane ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Airtel yavuze ko n'ubwo bamaze gutanga moto 8 hasigaye izindi 4 kandi n'abataratangira gukina bakaba bagifite amahirwe menshi gutsindira ibihembo bisigaye.

Yagize ati " Ushobora gukina uno munsi ukarusha amanota uwakinnye tugitangira poromosiyo. Uyu yatangiye gukina ejo bundi nakomeza agakina ashobora kwegukana imodoka nakinaga gahoro hari undi ushobora kuyitwara, ni nukuvuga ngo buri wese afite amahirwe. "

Poromosiyo Tunga na Airtel irimo ibihembo byinshi byiza kandi bitandukanye harimo Moto 12, Imodoka nshya ifite agaciro ka Miliyoni 28 z'amafaranga y'u Rwanda. 

Ntakindi bisaba kugira ngo nawe ube watombora uretse uguhamagara kuri 155 cyangwa ukandika ubutumwa bugufi wohereza umubare  1 kuri 155. Kandi bikorwa ku murongo wa Airtel  gusa.

Yashyikirijwe moto n'ibyangombwa byayo byose

1 week ago | by Theos Uwiduhaye

Join our Newsletter