Social Mula yasomanye n'umukunzi we mu ruhame mu birori by'isabukuru ye 'Amafoto'-eachamps.rw

Social Mula yasomanye n'umukunzi we mu ruhame mu birori by'isabukuru ye 'Amafoto'

www.eachamps.rw

Umuhanzi Social Mula yishimanye n’abafana be ndetse na zimwe mu ncuti ze za hafi mu birori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 25 amaze abayeho. Byari ibyishimo bikomeye cyane ko muri ibi birori byanagaragayemo umukunzi we Naila  n’imfura yabo.

Social yari yateguriwe umutsima n’abafana  be ndetse aboneraho n’umwanya wo gusangira no kwishimana nabo. Nizzo wo muri Urban Boys nawe yagaragaye muri ibi birori byo kwizihiza Isabukuru ya Social Mula dore ko bizwi ko ari imwe mu nshuti ze zikomeye.

Ibi birori by'isabukuru y'imyaka 25 Social Mula  amaze abonye izuba byabereye muri Laguna Apartments mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 8 ugushyingo 2017.

Social yafatanyije n'umukunzi we Uwase Nailla gukata umutsima yari yateguriwe , banasomaniye mu ruhame ntacyo bishisha kuri uyu munsi w'ibyishimo kuri Social,  aba bombi banabyaranye umuhungu bise izina rya Mugwaneza Brayden Owen.

Uko byagenze mu mafoto

Abafana ba Social bari bamuteguriye umutsima ku isabukuru ye y'amavuko

na Nizzo yari ahari

Umutsima, Social Mula yari yateguriwe wari ukoze muri ubu buryo

Akanyamuneza kari kose kuri Social n'umukunzi we bagiye gufatanya gukata umutsima

Aha bari bari gusomana

Amashusho y'indirimbo 'Super Star' Social Mula aheruka gushyira hanze

1 week ago | by Rukundo Patrick

Leave a Comment:

Comments(1):

Frederic 1 week ago

wau musore good byiza cyane pe rnngaho abakwifuzaga Bose nibicare rnuwae ntuwo 2 turakwerera rnSan ngaho mushyirernhom ubundi uduhe rningoma nyazo rn ( turagutegereje ) wlcmrnsaw

reply(0)

Most Popular

Join our Newsletter

© copyright eachamps