Amashirakinyoma ku buhemu bivugwa ko Nizzo yakoreye Ama G The Black-eachamps.rw

Amashirakinyoma ku buhemu bivugwa ko Nizzo yakoreye Ama G The Black

www.eachamps.rw

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo ku rubuga rwa Amag The Black rwa Instagram handitsweho amagambo aherekejwe n’ifoto avuga ko Nizzo wo muri Urban Boyz ari umwambuzi ruharwa.

Aya magambo yaje ari nk’inyunge kuyo Amag The Black yari aherutse kwandika n’ubundi kuri uru rubuga avuga ko hari umuntu wamwambuye agiye kuzashyira ku karubanda, Isi yose ikamwota kuko yanze kumwishyura burundu.

Mu magambo yanditswe ku rubuga rwe yaje guteza impaka ndetse abantu batangira kuvuga ko Nizzo yanze akomeje kuba umunyamabi, kubera byinshi bimuvugwaho muri iki gihe, birimo kuzamura intugu akaba umwe mu bari gutuma itsinda rya Uban Boyz rigera ku iherezo kubera gutatana. Hari n’abavugaga ko kandi Nizzo ashobora kuba yarambuye Amag kubera ko baherutse kugura imodoka.

Ama G  akimara kumva ibyo , yabyamaganiye kure avuga ko umuntu wari umurimo umwenda bavuganye yenda kumwishyura, ndetse akaba nta kibazo afitanye na Nizzo kuko basanzwe ari inshuti magara ntacyo buri wese ashinja undi.

Yanavuze ko hari umuntu wamwinjiriye mu mabanga akaba ariwe uri gukoresha urubuga rwe rwa Instagram ndetse akaba yanamwatse amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 200 kugira ngo amusubize ububasha kuri konti ye yo kuri urwo rubuga.

Iby’ ukuri kw’iyi nkuru y’ideni rya Nizzo, byongeye gushimangirwa n’amashusho agaragaza aba bombi[Nizzo na Amag The Black] bari kumwe bavuga ko nta kibazo bafitanye bifashishije urubuga rwa Nizzo rwa Instagram.

Amag ari kumwe na Nizzo ati "Kaboss ntago ibintu bimeze neza abantu bari kutwinjirira mu mabanga y’imbuga nkoranyambaga zacu bakandika ibintu bidahesha ishema umunyarwanda[Nizzo ati 'ni ukubareka ariko’].”

Arongera ati“Hoya bari kwandika ibintu bidafite agaciro, nk’ubu bavuze ngo Nizzo andimo ideni kandi atari byo, ngo bagiye gushyiraho n’ibindi bintu byinshi ndetse bari kunyaka n’amafaranga y'u Rwanda agera ku bihumbi 200 .”

Nizzo nawe ati” Nabibonye kandi amategeko arabidufashamo.”

Muri iyi minsi imbuga nkoranyambaga z'abahanzi n'ibyamamare bo mu Rwanda, zibasiwe n'abantu batari bamenyekana bazinjiramo bakazikoresha mu bushukanyi butandukanye.

Nizzo nta mwenda abereyemo Amag, Reba Video umenye icyo bose bahurizaho

1 week ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(3):

gisele 1 week ago

abo ba hackers nabambari baya myotsooo

reply(0)

kayla 1 week ago

aba haters barasebye baribabonye uruvugo,be strong soldier my ka boss

reply(0)

Komlan david 1 week ago

Byiza cyane kko muciye amazimwe gusa mujye murinda imbuga zanyu nkoranya mbaga Urban Boy be strong

reply(0)

Most Popular

Join our Newsletter

© copyright eachamps