Filime yakinwemo na Miss Shanel yabonye igihembo-eachamps.rw

Filime yakinwemo na Miss Shanel yabonye igihembo

www.eachamps.rw

Filime yitwa Mercy of the Jungle yakinwemo  na Nirere Ruth uzwi nka Miss Shanel yabonye igihembo mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Sinema rizwa nka ‘ Carthage Film Festival’.

Iri  serukiramuco rya Carthage Film Festival’ ryabaga ku nshuro ya 28 muri Tunisia, ryari ririmo ibyiciro bitandukanye by’abahatanira ibihembo.

Filime yitwa ‘Mercy Of The Jungle’ yakinywemo na Nirere Ruth uzwi nka Miss Shanel nayo iri muzahawe ibihembo kubera ubuhanga ikinanywe.

Iyi filime itarajya hanze yabonye igihembo gikomeye cya ‘Takmil Grand Prize’, muri iri serukiramuco.

Carthage Film Festival, yatangiye mu 1966, ifite imizi mu gihugu cya Tunisia ndetse ni naho ibera. Yakomeje kugenda ibaho gusa bagataruka imyaka imwe n’imwe ntibe, muri 2014 by’umwihariko yaje  kuba ngarukamwaka kugeza n’uyu munsi.

Iyi filime ya ‘Mercy of The Jungle’ yakinwemo na Miss Shanel,  ikubiyemo inkuru ishushanya urugendo rw’umusirikare w’u Rwanda [ukina witwa Xavier] watsinze urugamba nyuma akisanga mu ishyamba ryo muri Congo mu gice cyari cyuzuyemo abagizi ba nabi.

Imara iminota 90, yanditswe na Casey Schroen, Joël Karekezi ndetse na Aurélien Bodinaux. Gufata amashusho n’imirimo yo kuyitunganya byayobowe n’umunyarwanda Joël Karekezi. Ndetse hakaba hari amashusho yafatiwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, Nirere Shannel akaba yaranaje mu ibyo bikorwa mu minsi ishize.

‘The Mercy Of The Jungle’ irimo abakinnyi Marc Zinga, Stéphane Bak, Ibrahim Ahmed Pino , Nirere Shanel , Kantarama Gahigiri n’abandi benshi batandukanye.

Mu ntangiro za 2012 Nirere Shanel yabonye buruse ajya kwiga ibya muzika mu Bufaransa mu ishuri rya CESMD (Le Centre d’études supérieures musique et danse de Poitou-Charentes). Ku itariki ya 2 Kanama 2014 nibwo yakoze ubukwe n’umufaransa Guillaume Favier, ubu bafitanye abana babiri ndetse ni naho batuye.

Kuri ubu Shanel ari gukomatanya umuziki no gukina Filime, gusa ateganya kuza gutaramira Abanyarwanda mu minsi ir’imbere. Mu bijyanye na muzika aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Igisingizo’.

   Ubwo batangaga igihembo ku bakinnye  ba 'Mercy of The Jungle'

   Igisingizo, indirimbo Nirere Shanel[Miss Shanel] aheruka gushyira hanze

1 week ago | by Theos Uwiduhaye

Join our Newsletter