Nyuma y’igihe kinini ibya urban Boyz biri mu rujijo, hamenyekanye imikorere yayo mishya-eachamps.rw

Nyuma y’igihe kinini ibya urban Boyz biri mu rujijo, hamenyekanye imikorere yayo mishya

www.eachamps.rw

Hari hashize iminsi  itsinda rya Urban Boyz ririmo umwuka mubi ndetse Safi aherutse gutangaza ku mugaragaro ko  yavuye muri iri tsinda burundu, atangira urugendo rushya muri muzika.

Yanahishuye ko atari ibintu yahutiyeho kuko cyari igitekerezo amaranye amezi arenga arindwi. Safi yashinjije bagenzi be kutagira gahunda no gutererana itsinda kugera aho umwaka ushira bakoze indirimbo ebyiri gusa kandi mu myaka  yashize  barakoraga izirenga umunani.

Nyuma yo kubona nta cyerekezo bagenzi be bafite ngo yahisemo guhita afumyamo atangira kwikorana ku giti cye.

Haje kugaragara andi makuru yerekena ko gutatana no kutavuga rimwe mu itsinda, byatangiriye hagati ya Nizzo na Safi. Bombi bagabipangana ndetse Nizzo agahoza mugenzi we[ Safi] ku nkeke rimwe na rimwe akamukora mu matama.

Mu kiganiro n’itangazanakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki 10  Ugushyingo 2017, Humble Jizzo usanzwe ahagarariye itsinda yatangaje uko itsinda rigiye gukomeza gukora nyuma yo kugenda kwa Safi.

Ku isaha ya saa cyenda n’iminota 10 Humble Jizzo nibwo yari ageze ahabereye ikiganiro n’itangazamakuru, hari abanyamakuru bakeya gusa bagiye baza urusorongo baza kuba benshi .Saa cyenda n'igice Nizzo nawe yageze ahabereye ikiganiro n'itangazamakuru.

Humble Jizzo yatangiye yisegura ku kuba ikiganiro n’itangazamakuru cyari gutangira saa cyenda n’igice gusa kigatangira saa cyenda 45.

Yavuze kuri byinshi bijyanye n'itsinda, avuga amavu n'amavuko  aho rigeze ubu ndetse n'uko rigiye gukomeza gukora nyuma y'aho mugenzi wabo afatiye umwanzuro wo gutangira ubuzima bushya agakora nk'umuhanzi ku giti cye.

Yavuze ko itsinda rya Urban Boyz ubu  rigizwe n’abantu babiri ndetse anahishura ko ryari ryararenze kuba itsinda ahubwo rigahinduka iryo kubyaza umusaruro impano bafite[kompanyi yari yanditse muri RDB],  yemeza ko itsinda ryari rimaze gukomera nk’uko Urban Boyz yari imeze ritapfa  gusenyuka burundu.

Yavuze ko Safi bamufashe nk’umukozi wari ufite akazi akaba yarasezeye burundu gusa kakaba katahagarara kuko kompanyi  yakoreraga ikomeje akazi.

Yagize ati”Safi twamufashe nk’umukozi wakoreraga kompanyi, akaba yarasezeye akazi ke gusa abandi bagakomeza gukora, ubu tuvugana dufite indirimbo nshya yitwa 'Thank you'  tuzashyira hanze mu minsi ir'imbere ndetse dufite n'ibitaramo turi kwitegura gukora , ibijyanye n’izindi gahunda za kompanyi muzagenda mubimenya ndetse ibindi bizagenda bikemukira mo imbere.”

Muri iki kiganiro kandi Humble Jizzo yabajijwe ku kijyanye no kuba itsinda ryaba rigiye kuzana amaraso mashya, ameze nk'ushidikanya avuga ko batarabyigaho neza cyane ko bameze nk'abari mu nzibacyuho gusa yemeza ko impinduka zizaba abantu bazazimenyeshwa.

Ati'Sinavuga ngo itsinda ubu rihagaze gutya cyangwa kuriya kuko tukiri mu nzibacyuho , ikiriho cyo Urban Boyz irahari kandi izakomeza gukora gusa ibyo kuzana amaraso mashya n'ibintu ntababwira ko bishoboka uyu munsi gusa impinduka zaba igihe runaka muzagenda muzimenya."

Aha Nizzo yahise abazwa ku kijyanye no kuba baba bagiye kuzana Aime Bluestone mu itsinda rishya abyamaganira kure.

Aseka cyane ati" Ibyo kuzana Aime Bluestone byo sinzi aho abantu babikuye, hari n'abandi numvise bavuga ko tugiye kuzana Social Mula. Ibyo byose ni ibihuha bidafite aho bishingiye kuko urebye bagenda bavuga n'ubundi abahanzi b'inshuti zanjye. Icyongeyeho bariya basanzwe ari abahanzi nkeka ko bitabakundira kuba baza mu itsinda kuko bafite ukuntu bubatse amazina ku giti cyabo."

Iki kiganiro cyamaze igihe kirenga amasaha abiri cyaranzwe n'impaka ku ruhande  rw'Abanyamakuru  bashakaga kumenya mu by'ukuri ikintu Safi na Nizzo bapfuye gusa Nizzo we akavuga ko ari amakimbirane asanzwe, yaje kubazwa ku bijyanye no gukubita Safi no gupingana bapfa abakobwa nabyo arabyamagana.

Mu magambo ye ati"Abantu bavuga menshi, ni byinshi byandikwa, njye njya nenga abanyamakuru bamwe bandika ibintu badafitiye gihamya. Mba mpari ushobora kumbaza ariko ugasanga uragiye wanditse ibyo wishakiye, ibyo mwumvise byose nta kuri kurimo."

Muri iki kiganiro kandi bagarutse ku buryo bagiye ikibazo cy'imitungo bari bamaze kwigwizaho nk'itsinda. Bavuga ko bafite umunyamategeko uri kubikurikirana akaba ariwe uzabaha umwanzuro w'ibijyanye nabyo.

    Abanyamakuru  babanje kuba bake gusa bagiye biyongera 

Humble Jizzo na 2Pac[Jd Semuhungu] wabafashije mu muziki kuva bagitangira Nizzo na Humble Jizzo bagiye gusigarana itsinda

Yves ukuriye itsinda ry'abafana ba Urban Boyz rizwi nka  Swagger Family, Nizzo, Humble Jizzo na 2Pac 

Abanyamakuru bageze aho baba benshi

Amafoto:Muga Abrah

 

1 week ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(3):

hamer 1 week ago

safi ntazatindakubonako umugore yamushutse ko amakimbiraneyabaga akarangira kuki batanye aruko amazegushaka?

reply(0)

Yves 1 week ago

urban boys & Swagger family we keep on the move. till we die

reply(0)

Frederic 1 week ago

sha byizacyane basore mukore umusicrnkuko murashoboye madiba mumureke rnkukonayotinya itarungurutse rnnabona mugeze aheza azifuza kubagarukirarnbitacyimukundiye rnsaw tubarinyuma good basol

reply(0)

Most Popular

Join our Newsletter

© copyright eachamps