Charly na Nina bakiriwe nk'abamikazi i Bukavu (Amafoto)-eachamps.rw

Charly na Nina bakiriwe nk'abamikazi i Bukavu (Amafoto)

www.eachamps.rw

Itsinda ry’abakobwa b’Abanyarwandakazi bakora umuziki rya Charly na Nina ryerekeje mu Mujyi wa Bukavu muri Repbulika Iharanira Demukarasi  Congo, aho rigiye gukorera ibitaramo rizahuriramo n’umuhanzi wo muri icyo gihugu witwa Papy Kerro.

Aba bakobwa bageze muri icyo gihugu kuri uyu wa gatanu tariki 10 Ugushyingo 2017 bakirwa  nk’abamikazi, abakunzi b’umuziki baje kubakira akanyamuneza ariko kose.

Ibi bitaramo bizaba kuwa 11 n’uwa 12 Ugushyingo 2017, bazahuriramo n’umuhanzi witwa Papy Kerro uri banyempano bakishakisha mu muziki wo muri Congo.

Ikizabanziriza ibindi kizabera ahitwa La Salle Marie Claire, aho kwinjira bizaba ari amadorali 10. Ikizakurikiraho kizaba kuwa 12 Ugushyingo kibere ahitwa Kadutu.

Mu kiganiro na Muyoboke Alex usanzwe ari umujyanama w’iri tsinda mu bya muzika akaba yaranabaherekeje muri uru  rugendo barimo mu gihugu cya Congo, yavuze ko biteguye gutaramira abatuyeyo bagasiga bahanditse amateka.

Abafana bari bashagaye imodoka Charly na Nina bari barimo

Indi nkuru bijyanye: Charly na Nina bagiye gukorera ibitaramo muri Congo

 

 

 

1 week ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(2):

bonny 1 week ago

murakaza neza kbs nanjye nzacyitabira kk kuva murugo ujya kadutu ni 200fc=100rwf rnrnrnCHARLY and NINA nawapenda sasa kalibuni kbs

reply(0)

fofo 1 week ago

Barabakunda cyane burigihe njyayo ngasanga indirimbo zabo hari akabari kamwe gacuranga indirimbo zabo gusa gaherereye kuri fait rouge cyane indoro

reply(0)

Most Popular

Join our Newsletter

© copyright eachamps