Amafoto agaragaza ubwiza bwa Rahamatali witabiriye Miss Rwanda agateza impagarara-eachamps.rw

Amafoto agaragaza ubwiza bwa Rahamatali witabiriye Miss Rwanda agateza impagarara

www.eachamps.rw

Umunyarwandakazi Naima Rahamatali uba muri Canada, akaba yarigeze kuba umwe mu bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016, amaze guhinduka cyane haba ku isura n’ingano ye ugereranyije n’ubwo yaherukaga mu Rwanda.

Naima Rahamatali yatoranyijwe mu bakobwa bahagarariye Umujyi wa Kigali, mu marushanwa ya Nyapinga w’u Rwanda 2016. Icyo gihe uyu mukobwa ntiyavuzweho rumwe biturutse ku kuba atari azi kuvuga ikinyarwanda, ndetse akaba yari abyibushye cyane bitandukanye n’abandi bakobwa bari bahatanye nawe.

Bidateye kabiri uyu mukobwa yaje kwikura mu marushanwa, avuga ko agiye kurwaza umubyeyi muri Canada, agenda ubwo kugeza n’ubu niho akiri.

Nk’uku bigaragara ku mafoto agenda ashyira ku rubuga rwe rwa Instagram uyu mukobwa yihase imyitozo ngororamubiri, afata indyo idasanzwe bimufasha kunanuka ku buryo bugaragara.

Naima Rahamatali ntiyahindutse mu ngano gusa, dore ko n’isura ye yahindutse ku buryo butangaje, uruhu rukanoga birenze uko yari ameze ari mu Rwanda.

Kuri ubu afite ikiganiro Kitwa The Nai Show, anyuza ku rubuga rwa YouTube aho agenda ashyiraho inkuru zitandukanye zirimo n’izamubayeho.

1 week ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(2):

Princess jacky 1 week ago

Ufite umwanya yotsa iteke

reply(0)

Justin Socrates 1 week ago

Abagira ibihiye barya inkwi !!!!

reply(0)

Most Popular

Join our Newsletter

© copyright eachamps