Indirimbo 5 zikunzwe cyane muri iki cyumweru dusoza kuri Eachamps-eachamps.rw

Indirimbo 5 zikunzwe cyane muri iki cyumweru dusoza kuri Eachamps

www.eachamps.rw

Indirimbo Thank You ya The Ben na Tom Close niyo iri ku isonga mu ndirimbo zakunzwe cyane muri iki  Cyumweru dusoza hagendewe ku mubare w'abayumviye ku rubuga Eachamps.rw n'abahisemo kuyivanaho.

Tubagezaho urutonde rw'indirimbo za mbere zikunzwe n'uburyo bwo kuzumva byoroshye, bifasha umufana kubona igihangano cy'umuhanzi akunda, bigafasha n'umuhanzi gusakaza igihangano cye mu buryo bworoshye akamenya n'umusaruro wavuyemo.

Ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe habanza iyitwa “Thank you” ya The Ben na Tom Close, ikurikiwe n'iyitwa 'Wiceceka Remix' yaririmbwe na  Meddy , The Ben, Riderman na King James ,'I Miss you' ya Urban Boyz iri ku mwanya wa gatatu , 'Slowly' ya Meddy iri ku mwanya wa kane naho 'Biremewe' ya Princess Priscillah ikaza ku mwanya wa gatanu.

1. “Thank you” ya The Ben na Tom Close

Ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'indirimbo zakunzwe cyane cyumweru gishize kugeza uyu munsi hari indirimbo  'Thank you' ya The Ben na Tom Close . 

2. 'Wiceceka Remix' ya Meddy , The Ben , Riderman na King James

Ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'indirimbo zashakishijwe cyane muri iki cyumweru dusoza Cyumweru , haboneka indirimbo yitwa 'Wiceceka Remix ' ikubiyemo ubutumwa bukangurira abanyarwanda kwitabira poromosiyo ya Airtel Rwanda yitwa 'Wiceceka' ibafasha guhamagara bisanzuye . Ni indirimbo yahuriwemo n'abahanzi b'ibyamamare Meddy , The Ben , Riderman na King James.

3.“I Miss you” ya Urban Boyz na Kitoko

'I Miss you' ni indirimbo Urban Boyz bakoranye na Kitoko ubwo aheruka  i Kigali , nyuma y'iyi ndirimbo Safi yahise asezera muri Urban Boyz ubu hasigayemo Nizzo na Humble Jizzo gusa.

4. “Slowly" ya Meddy

Ku mwanya wa kane ku rutonde rw'indirimbo zishakishwa cyane muri iki Cyumweru dusoza, haboneka indirimbo yitwa 'Slowly' yaririmbwe na Meddy. Iyi ndirimbo imaze igihe kinini isohotse nanubu iracyakunzwe , ni ndirimbo kandi Meddy yasohoye yari amaze igihe kirekire acecetse.

5. “Biremewe" ya Princess Priscillah. 

Ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw'indirimbo zishakishijwe cyane muri iki cyumweru dusoza, haboneka indirimbo yitwa 'Biremewe' yaririmbwe na Princess Priscillah. 

Tubibutse ko ushobora kubona urutonde rwuzuye rw'indirimbo zikunzwe muri iki cyumweru usuye urubuga rwa EAchamps Rwanda, aho ubona n'indirimbo zakunzwe cyane mu kwezi turimo, ndetse n'iz'ibihe byose hagendewe ku buryo zasuwe.

1 week ago | by Uwizeye Fidele

Leave a Comment:

Comments(3):

Irafasha Nicolás Fils Otamendi 5 days ago

don't know by Bruce Melodie ft Khaligraph Jones ko itahabaye?

reply(0)

Olive M 1 week ago

Ko mutavuze Igisabo ya Diye

reply(0)

kagabo isma 1 week ago

Murakoze ukutwereka indirinbo sha

reply(0)

Most Popular

Join our Newsletter

© copyright eachamps