APR FC, Rayon Sports, Police FC na As Kigali zizongera gukina Shampiyona muri 2018-eachamps.rw

APR FC, Rayon Sports, Police FC na As Kigali zizongera gukina Shampiyona muri 2018

www.eachamps.rw

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w’Amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent De Gaulle, aratangaza ko abakinnyi b'ikipe y'igihugu bamaze kubona itike ya CHAN bagiye gukomeza umwiherero bitegura imikino ya CECAFA izabera muri Kenya mu mpera z'ukwezi k'Ugushyingo 2017, aho bazava bahita bitegura imikino ya CHAN izabera muri Maroc muri Mutarama 2017, bityo amakipe afite abakinnyi batatu mu ikipe y'igihugu akaba azongera gukina imikino ya shampiyona aya marushanwa yose arangiye.

Amakipe nka APR FC, Rayon Sports, Police FC na AS Kigali niyo  afite abakinnyi bageze kuri batatu mu ikipe y'igihugu  ashobora azongera  gukina imikino ya shampiyona nyuma ya CHAN, izabera muri Maroc muri Mutarama 2018.

Ibi byatangajwe na Nzamwita Vincent De Gaulle Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda,  nyuma y'umukino wa kamarampaka wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo 'CHAN' u Rwanda rwasezereyemo Ethiopia ku giteranyo cy'ibitego 3-2.

Mu magambo ye De Gaulle avuga ko nta gihe gisigaye ngo u Rwanda rwitabire igikombe cya CECAFA, bityo ko abakinnyi bagomba gukomeza umwiherero gusa bikaba bitazahagarika shampiyona ngo amakipe afite abakinnyi benshi mu ikipe y'igihugu imikino izaba ibirarane.

Yagize ati "gahunda ihari ni uko umwiherero ugiye gukomeza bitegura CECAFA, amakipe afite abakinnyi benshi mu ikipe y'igihugu imikino yabo izaba ibirarane. "

Nzamwita Vincet De Gaulle kandi yemeje ko imikino y'ibirarane yagombaga kuba hagati muri iki cyumweru nabyo byatewe n'ikipe y'igihugu nayo igiye gukurwaho ikazashakirwa ikindi gihe.

Yagize ati “ibyo birarane nabyo bigomba kuvaho kugira ngo ikipe y'igihugu ikomeze umwiherero yitegura CECAFA."

CECAFA ni mikino ihuza amakipe y'ibihugu by'Afurika y'Iburasirazuba ndetse n'iyo hagati. Iy'uyu mwaka izabera muri Kenya kuva tariki ya 26 Ugushyingo 2917 kugeza tariki ya 06 Ukuboza 2017. Ibi byaba bivuze ko aba bakinnyi bari mu ikipe y'igihugu bashobora kuzagaruka mu makipe yabo mu kwezi kwa Gashyantare kuko CECAFA izarangira n'ubundi aba basore basubira mu mwiherero bitegura CHAN izabera muri Maroc mu kwezi kwa Mutarama 2017. Bivuze ko amakipe afite abakinnyi bageze kuri batatu mu ikipe y'igihugu ashobora kuzagira ibirarane byinshi.

Ibi perezida wa FERWAFA yavuze ko ntakundi byagenda bazashaka uburyo ibyo birarane babishyira kuri gahunda ngo ariko iki ngenzi ni ikipe y'igihugu.

CECAFA yaherukaga yabaye mu mpera za 2015 aho u Rwanda rwatsindiwe ku mukino wa nyuma na Uganda igitego 1-0.

Canisius Kagabo

1 week ago | by Eachamps

Join our Newsletter