Olivis yavuze uko umubano we na Miss Vanessa uhagaze, nyuma yo kwandagazanya ku karubanda-eachamps.rw

Olivis yavuze uko umubano we na Miss Vanessa uhagaze, nyuma yo kwandagazanya ku karubanda

www.eachamps.rw

Umuhanzi Olivis Mugabo wigeze kugacishaho mu rukundo na Miss Vanessa Uwase yavuze uko we n’uyu mukobwa  babanye muri iki gihe nyuma yo gutandukana nabi bakandagazanya ku karubanda.

Urukundo rwa Vanessa na Olivis rwatangiye kunugwanugwa muri 2015, icyo gihe akenshi bacaga amarenga ku mbuga nkoranyambaga ndetse badasigana ahantu hose bagiye gusa mu itangzamakuru ntiberure ko bakundana.

Muri 2016 urukundo rwabo rwakajije umurego ndetse ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru batangira kwerura ko bakundana kandi badateze kubireka kubera umunezero udasanzwe buri umwe yahaga undi.

Ibyabo byaje kurangira muri 2016 n’ubundi nyuma y’amezi make batangiye guhamya ko bakundana. Batandukana Vanessa yabengeye Olivis ku rubuga rwa Instagram avuga ko ari umwana agifite igihe cyo gukura.

Yagize ati "Mbega ukuntu nari nkumbuye ubuzima bwo kuba ingaragu... Ndacyari muto sinabasha kurera umwana w’abandi kandi ndakuze sinabasha gukomeza gutegereza. Nakundaga umukunzi wanjye kugeza ubwo mbonye ko agifite imyaka myinshi yo gukura, ariko simfite n’umunota wo kumutegereza."

Olivis akimara kubona aya magambo y’uyu mukobwa yahise arya karungu nawe ajya kuri uru rubuga rwa Instagram yandikaho ko uyu mukobwa atarakwiriye kuvuga aya magambo kuko nta wita umwana uwo yambariye ukuri (uwo baryamanye)

Yagize ati "Nk’uko wavuze ko ndi umwana, wenda ndi umwana cyane byo kutabasha gusobanukirwa uburyo witwara mu bantu bafite indangagaciro, nanicisha bugufi byo kuba mbasha gusangira ubuzima n’umuntu nkawe udashaka gukozwa ibyo guhinduka... Umunyabwenge yaravuze ngo ibyo tunyuramo ni umwarimu... Yego rwose ndi umwana utabasha kwihanganira uko untesha umutwe mu gihe cyo kwisinzirira, kandi ndakora cyane umubiri wanjye ukeneye kuruhuka ntawe unsakuriza ku muryango...sinkwanze wowe nanze icyagusohotsemo gusa nifuje kukubwira nti ntawita umwana uwo yambariye ukuri."

 

Uyu mukobwa nawe ntiyigeze azuyaza ahakana ko yaba yararyamanye na Olivis avuga ko nta kibazo kirimo kuko uwo babikoze yari umukunzi, yongeraho ko uwamuseka ari uwaba akiri isugi.

Nyuma y’imyaka ibiri aba bombi batandukanye, Mu kiganiro Kt Idols Olivis yongeye guhamya ko we n’uyu mukobwa bakibanye neza nk’inshuti zisanzwe.

Yagize ati "Nyuma y’uko habayeho ibyo muzi by’urukundo bikarangira, ntago bishobora kubuza ko twaba inshuti zisanzwe,  page yarahindutse ubu turi kugendera ku yindi page ikurikiyeho, ubu nta kindi kiriho uretse ubucuti busanzwe. Birashoboka ko twakongera gukundana gusa ubu ntago mbifite muri gahunda.”

Mu minsi yashize hari havuzwe inkuru z’uko aba bombi baba bagiye gusubirana gusa babyamaganiye kure bavuga ko nta kintu kidasanzwe gisigaye kibahuza uretse ubucuti busanzwe no kuganira nk’abantu bigeze kukanyuzaho mu rukundo.

Itsinda rya Active Olivis aherereyemo riherutse gukora indirimbo ryahuriyemo n’umunya-Tanzania witwa Mwana Fa yitwa Go Mama.

Olivis na Vanessa bagikundana bahoraga bari kumwe agatoki ku kandi

Go Mama , indirimbo Active yahuriyemo na Mwana Fa

1 week ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(2):

louise 4 days ago

barasebanyije kbx pe

reply(0)

liadi 1 week ago

bro wanjy ntuzakore ikosa nkiryo wakoze ryo gukundana numukobwa utabanje kumwigaho atazamera nkuwo kbc

reply(0)

Most Popular

Join our Newsletter

© copyright eachamps