Umuririmbyi Sano yasoje amasomo ye ya kaminuza, yiyemeza gushyira umutima we wose kuri muzika(Amafoto)-eachamps.rw

Umuririmbyi Sano yasoje amasomo ye ya kaminuza, yiyemeza gushyira umutima we wose kuri muzika(Amafoto)

www.eachamps.rw

Mu cyumweru gishize, umuhanzikazi Sano Alyn wamenyekanye mu ndirimbo yitwa ‘Witinda’, yasoje amasomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Uyu mukobwa wigaga  mu ishuri ry’abakobwa rya Akilah Instute of Women, yasoje amasomo ye mu ishami rya Hospiyality Management and Leadership, yasoje ari uwa mbere mu ishuri yigagamo.

Sano Alyn aririmba injyana zitandukanye zirimo RnB, Afro beat, Jazz , Blues na Soul . Aririmba   indirimbo ziganjemo iz’urukundo akaba amaze gukora izigera kuri eshashatu zizajya kuri Album ye yambere .Yamenyekanye mu ndirimbo ye yitwa ‘Witinda’ ndetse n’indi aheruka gukora yitwa ‘Ntako Bisa’.

Mu Kiganiro na Eachamps Sano Alyn yavuze ko  nyuma yo gusoza amasomo ye agiye gushyira imbaraga ze zose mu muziki ndetse avuga agiye gukora cyane kurusha uko yakoraga, kubera ko yajyaga abangamirwa n’amasomo.

Sano Shengero Aline[Sano Alyn] yatangiye kuririmba muri 2010, yabanje kuririmba mu makorari gusa aza kwibonamo impano ikomeye yanamuteye ishyaka ryo gutangira gukora umuziki nk’akazi ke ka buri munsi.

Yabanje  kujya afasha abahanzi kuririmba ku rubyiniro [Backing] ndetse ku ikubitiro yafashije  itsinda rya Active mu ndirimbo yabo Active love akomeza afasha n’abandi bahanzi batandukanye , muri 2015 afata  umwanzuro wo kwegera Producer Nicolas ngo bakorane indirimbo ye ya mbere yise ‘Garuka’.

Akanyamuneza kari kose kuri Sano wasoje amasomo ye ya kaminuza

Ntako bisa , indirimbo Sano aheruka gushyira hanze

1 week ago | by Theos Uwiduhaye

Tags

Leave a Comment:

Comments(1):

Gy 1 week ago

Crge Alyn....u hve a takent kbsaaa

reply(0)

Most Popular

Join our Newsletter

© copyright eachamps