Tour du Rwanda: Areruya Joseph yegukanye agace ka Kigali-Huye-eachamps.rw

Tour du Rwanda: Areruya Joseph yegukanye agace ka Kigali-Huye

www.eachamps.rw

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2017, Tour du Rwanda yakomeje hakinwa umunsi wa wayo wa kabiri, akaba  ari agace ka mbere k’iri rushanwa aho abasiganwa abavaga i Kigali berekezai  Huye ku ntera ya kilometer o 120 na metero 300(120.3Km), maze aka gace kegukanwa n’umunyarwanda ukinira ikipe ya Dimension Data ari we Areruya Joseph

Abasiganwa bahagurukiye kuri gare ya Kacyiru ku isaha ya saa 10:00’, ni isiganwa ryatangiye umwambaro w’umuhondo wambawe na Nsengimana Jean Bosco wari wegukanye agace kabanza ka Tour du Rwanda ‘Prologue’ ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru.

Abasiganwa mbere y’uko binjira mu karere ka Kamonyi umusore w’ikipe Les Amis Sportif y’i Rwamagana Hakiruwizeye Samuel yari yasize igikundi cyari kimukurikiye(pelton) iminota igera kuri 3, uyu musore yakomeje kuyobora isiganwa, yatambutse Muhanga- Ruhango –Nyanza hose ari imbere.

Barimo basohoka mu mujyi wa Nyanza bari bamaze kumwegera kuko  muri ya minota 3 yabasigaga hari  hasigayemo amasegonda 19. Gusa ubwo hari hasigaye ibirometero 20 yongeye kuzamura icyinyuranyo kuko amasegonda yari amaze kuba 34.

Ubwo bari bageze i Rusatira nibwo ibintu byakaze, abasore b’ikipe ya LowestRates.ca barimo Edward Greene na Cameron Mcphaden begereye uyu musore, aba ari nabwo uyu musore Hakizuwieye Samuel yahise atakaza maze  Areruya Joseph wa Dimension Data ayobora isiganwa.

Areruya Joseph yakomeje kuyobora isiganwa aca Kinunga, Kiruhura, Rubona, hasigaye ibirometero 10 yari yamaze gushyiramo umunota 1 n’amasegonda 08, yakomeje kubakinira ubwo hari hasigaye ibirometero bigera muri 6 yari yamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’iminota irenze 2, akaba yaninjiye mu mujyi wa Huye ari imbere ndetse agera aho isiganwa ryasorejwe ari imbere akurikiwe na Main K ukinira Dimension Data, Mebrahtom ukinira Erithrea, Eyob M. wa Dimension Data na Debretion ukinira Erithrea.

Kuri ubu Areruye Joseph niwe uyoboye ku rutonde rusange rw'agateganyo,  agakurikirwa na Nsengima Jean Bosco, Ndayisenga Valens, Debod, ku mwanya wa gatanu hakaza Kangagi ukinira Bike Aid yo mu Budage.

Canisius Kagabo

 

1 week ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(2):

caster 1 week ago

congz kumwana wo muri Jenda/Nyabihu

reply(0)

caster 1 week ago

congz kumwana wo muri Jenda/Nyabihu

reply(0)

Most Popular

Join our Newsletter

© copyright eachamps