Amafoto ya Ivan Kagame arikumwe n’abahanzi b’ibyamamare muri Amerika-eachamps.rw

Amafoto ya Ivan Kagame arikumwe n’abahanzi b’ibyamamare muri Amerika

www.eachamps.rw

Ivan Kagame ni we mwana w’imfura mu muryango w’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame.

Bitandukanye n’abandi bakuru b’ibihugu n’imiryango yabo , Perezida Kagame ,umufasha we Jeannette Kagame n’abana babo bagiye bagaragaza ko bakunda kwidagadura no gusabana.

Bitabira imikino ku bibuga bitandukanye , rimwe na rimwe bakanitabira ibitaramo by’imyidagaduro.

Muri Kanama uyu mwaka , Perezida Kagame aherekejwe n’abana be ,Ivan Kagame na Ange Kagame yatashye kumugaragaro ikibuga cy’umukino w’intoki wa Basketball cyo kuri Club Rafiki I Nyamirambo.

Ivan Kagame na Ange Kagame bari baherekeje Perezida Kagame ubwo yatahaga ikibuga cya Basket cyo kuri Rafiki

Tugarutse kuri Ivan Kagame , akunda umukino wa Basketball n’umuziki aheruka kugaragara mu ruhame ubwo yabaga yaherekeje umubyeyi we Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza yakoreye mu Ntara zose  z’igihugu muri Nyakanga uyu mwaka mbere y’uko ahundagazwaho amajwi n’abanyarwanda yo kongera kuyobora igihugu indi myaka irindwi mu matora yabaye ku wa 3-4 kanama 2017.

Perezida Kagame ,Umufasha we Jeannette Kagame n’abana be barimo na Ivan Kagame bagaragara bacinya akadiho mu ndirimbo zigezweho ubona ko ari umuryango ukunda no kwidagadura.

Amwe mu mafoto ya Ivan Kagame arikumwe n’ibyamamare mu muziki wa Amerika nka Dj Khaled , Fat Joe , 2chainz n’abandi.

 

Aha Madamu Jeannette Kagame na Ange Kagame bari bitabiriye igitaramo cy'umunyarwenya uzwi nka Gasumuni      (Foto /Igihe)

Hejuru y'insingano nyinshi aba afite , Perezida Kagame iyo abonye umwanya aridagadura

Abana ba Perezida Kagame

Mu bikorwa byo kwiyamamaza banyuzagamo bagakata umuziki

1 week ago | by Uwizeye Fidele

Join our Newsletter