Ibitaramenyekanye... Uko Nizzo yigeze gukubita ingumi Knowless-eachamps.rw

Ibitaramenyekanye... Uko Nizzo yigeze gukubita ingumi Knowless

www.eachamps.rw

Inkuru y’isenyuka ry’itsinda rya Urban Boys, yakurikiwe n’uruhuri rw’inkuru zitandukanye cyane cyane izavugaga ku mirwano yahoraga hagati ya Safi na Nizzo.

Iby’imirwano hagati ya Safi na Nizzo byavuzwe na Muyoboke Alex, wabaye umujyana w’aba basore, yavuze ko Safi na Nizzo bahoraga bapingana buri umwe yumva ko ari ugize itsinda.

Muyoboke yakomeje avuga ko aya makimbirane hari igihe yasandaraga akavamo imirwano ikomeye, dore ko hari n’igihe Nizzo yigeze gutera Safi igipfunsi mu jisho akamuvusha amaraso.

Ibi kandi byashimangiwe na 2Pac nawe wafashisje aba basore, bagikorera umuziki mu Mujyi wa Huye, mu magambo ye yavuze ‘Safi na Nizzo bahoraga bameze nk’udusake dushondana ku buryo bari barabimenyereye.’

N’ubwo Muyoboke Alex yavuze ko Nizzo ari we wakubitaga Safi, Nizzo yarabihakanye avuga ko abantu badakwiye kumwita gashoza ntambara kuko batazi uwabaga washotoye undi.

Nizzo yigeze gukubita Knowless, Safi atabaye barwana

Eachamps yakomeje gutohoza iby’imirwano ya Safi na Nizzo, maze tuganira n’umuntu umwe wabanye bya hafi n’itsinda rya Urban Boys, akaba yaritabiriye ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Urban Boys ari naho Nizzo yakubitiye Knowless ingumi.

Nk’uko uyu muntu utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yabidutangarije, ngo hari mu mwaka wa 2011 ubwo hari  mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Urban Boys yitwa Tonight.

Mu mashusho y’iyi indirimbo igitangira hagaragaramo abasore bari bagize Urban Boys batambuka ku itapi utukura bari kumwe n’abakunzi babo, icyo gihe Safi yari agikundana na Knowless. Mu gusohoka mu modoka bagana kuri iyo tapi ngo niho haturutse ugushyamirana Nizzo akubita Knowless.

Yagize ati “bagiye gusohoka mu modoka, Knowless yashatse gusohoka mbere  avuga ko yihuta ashaka kugenda, Nizzo arabyanga nawe yashakaga gusohoka mbere, ubwo niho bateranye amagambo,  Nizzo ahita umukubita (Knowless)  ingumi , Safi nawe yahise aza barwana turacyiza.”

Iyi mirwano yakuruwe na Knowless na Nizzo ngo yatumye ifatwa ry’amashusho ritindaho kuko Knowless yari yanze kugaruka ngo bafate amashusho, bigasaba kubanza guhendahenda, igikorwa gikomeza nyuma

Uretse ikibazo cyavutse mu ifatwa ry’amashusho ya To Night, ngo n’ubusanzwe Nizzo ntiyari asanzwe acana uwaka na Knowless bimwe mu byakomezaga kuzamura ukutumvikana hagati ye Safi.

Reba Amashusho ya To Night Knowless yakubitiwemo

1 week ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(8):

Dusabimana alexandre 5 days ago

Gaho turebe ko kabosi aricyo yakora mureke umusaza agume akore naho musubire kwivuko nge mba umufana wa safi.

reply(0)

francine 6 days ago

nibagabanye amatiku ahubwo bakore cyane. safi &new urban boys good luck

reply(0)

pamela 6 days ago

wallah nibyo bibatandukanyij?nizzo ark ubanz agira amahane!!hh

reply(0)

safi chelisa 6 days ago

Ko mutabitangaje kare se 6 years ishize nibwo mwibutse kubishyir hanze

reply(0)

NL 6 days ago

ubundi se ubwo ibintu byabaye muri 2011 ubu nibwo mwibutse kubivuga!

reply(2)

Most Popular

Join our Newsletter

© copyright eachamps