FERWAFA yanyomoje Rayon Sport ku kibazo cya Muhire Kevin-eachamps.rw

FERWAFA yanyomoje Rayon Sport ku kibazo cya Muhire Kevin

www.eachamps.rw

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA)  ryanyomoje Rayon Sport iherutse gutangaza ko yananiwe kumvikana na Centre ya Gikondo ku kibazo cya Muhire Kevin, ryemeza ko Rayon Sport yaba ari kwigiza nkana.

Mu ijoro ryo kuwa 15 Ukwakira 2017 nibwo Muhire Kevin yafashe rutemikirere yerekeza muri Belarus mu ikipe ya  Shakhtyor Soligorsk ariko asiga urujijo rwinshi no kutumvikana hagati ya Centre ya Gikondo (ivuga ko ariyo yamwohereje nyuma yo kumvikana na Rayon Sports bahujwe na FERWAFA), na  Rayon Sports ivuga ko ayifitiye amasezerano akaba yaragiye rwihishwa.

 Byari byatangiye Muhire Kevin areka gukora imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’iminsi mike asinye amasezerano mashya nayo. Ibintu yaje gutangaza ko yabitewe n’uko hari amasezerano ikipe ya Rayon Sports yagiranye na Centre ya Gikondo uyu musore yazamukiyemo  itubahirije, naho iby’amafaranga ngo byo Rayon Sports yaramugurije.

Nk’uko byari byagenze mbere, iyi kipe yagombaga kongera amasezerano na Muhire Kevin imaze kuvugana n’iyi Centre ariko ngo ntiyabikoze.

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports uri no muri komite yongereye Kevin amasezerano Rutagambwa Martin, yatangaje ko Rayon Sports atari banki cyangwa ikigo cy’imari kiguriza abakinnyi.

Yagize ati “Kevin yataye akazi nta kindi, tumuguriza se Rayon Sports ni ikigo cy’imari? Cyangwa ni banki? Ntago twamugurije twaramusinyishije amasezerano y’imyaka 2.”

Byabaye ngombwa ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA rihuza impande zombi yaba Centre ya Gikondo na Rayon Sports kugira ngo harebwe uburyo ikibazo cy’uyu musore cyakemuka agakomeza gukina.

FERWAFA yasanze yaba Rayon Sports ndetse na Kevin barakoze amakosa. Kevin yariye amafaranga ya Rayon Sports, naho Rayon Sports imusinyisha itabanje kuvugana na Centre ye bakaba barabasabye ko uyu musore yasubiza amafaranga ya Rayon Sports yariye nk’uko centre ya Gikondo yabitangaje.

 Ku ruhande rwa Rayon Sports biciye ku muvugizi wayo Gakwaya Olivier yatanagarije Ruhagoyacu ko bo batigeze bumvikana n’iyi centre ko basohotse nta mwanzuro ufashwe, bakaba barahise banandikira ikipe ya  Shakhtyor Soligorsk bayisaba kudakinisha Muhire Kevin batarumvikana nayo, kandi ko nibabirengaho bazitabaza FIFA.

Ruboneza Prosper umuvugizi wa FERWAFA yemereye Eachamps  ko hari ibyo bumvikanye nabo bigomba gukurikizwa,  bityo ko niba Rayon Sports igitsimbaraye byaba ari ukubyirengagiza nkana.

Yagize ati “Rero kugeza ubu tuvugana abo banyamuryango bose ba federasiyo barayigannye kugira ngo ibafashe kumvikana ku kibazo cy’uwo mukinnyi, bagira ibyo bemeranya bizagenda bishyirwa mu ngiro gahoro gahoro, ariko bemeranya ko ntawugomba kubangamira umwana bagomba kumureka agakomeza agakina, bagiranye ubwumvikane bw’ibizakorwa mu gihe kiri imbere. Ibyo bumvikanye ntago ari njye wajya kubitangaza icya ngombwa ni uko bumvikanye kandi icyari ikibazo kikabonekera igisubizo.”

 

 

Ibarurwa ikipe Rayon Sport yandikiye ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yaguze Muhire Kevin

Canisius Kagabo

6 days ago | by Eachamps

Join our Newsletter