Chameleone yongeye gushimangira urwo akunda umugore we-eachamps.rw

Chameleone yongeye gushimangira urwo akunda umugore we

www.eachamps.rw

Jose Chameleone, Umugande  umenyerewe mu muziki wo mu karere ka Afurika y’u Burasirazuba, yongeye gushimangira ko akunda umugore we by’ukuri.

N'ubwo Chameleone yari ari mu Bwongereza, mu magambo yanditse ku rubuga rwa Facebook ku munsi w’isabukuru y’umugore we yemeje  ko uyu mugore amukunda nta mananiza.

 Yagize ati”Isabukuru nziza, ndi mu nzira nza nkuzanye impano nyinshi ngo ngutere umunezero ndetse nakwibutse ukuntu ndi umunyamahirwe kuba ngufite nk’umugore ndetse ukaba uri inshuti magara yanjye, Imana ijye ikumpera umugisha kubera ukuntu unkunda nta mananiza, uyu munsi ni isabukuru yawe kana ka mabukwe[…] mumfashe tumwifurize isabukruu nziza umuntu w’agaciro kuri njye , Isaburu nziza Daniella.”

Kuva muri Mata 2017 mu rugo rwa Chameleone hatangiye kuzamo ubushyamirane bwanatumye uyu mugore yandikira urukiko asaba gatanya.

Icyo gihe yavugaga ko umugabo amutoteza  bikabije ndetse kuva muri 2013 urugo rwabo  rwarahoragamo intonganya, Chameleone ahoza  mugore we ku nkeke, amutoteza , akamukorera ibintu bibi gusa.

Icyazaga ari simusiga, uyu mugore yavugaga ko umugabo we yigeze kumubwira ko azamwica agasaba urukiko kumutandukanya nawe mu maguru mashya kuko ngo yabonaga ubuzima we buri mu kaga gakomeye.

Burya koko ngo iby’ingo ntawabyivangamo, nyuma y’aya makuru yatanzwe na Daniella, muri Gicurasi yaje kwandika urupapuro ruyatesha agaciro abwira urukiko ko we n’umugabo we biyunze kandi bakaba basigaye babanye neza.

Icyo gihe inshuti za hafi z’urugo rwa Chameleone zemeje  ko uyu mugabo yemeye amakosa ndetse agasaba imbabazi Daniella bakemeranya ko bagiye gukomeza umubano nk’abashakanye nta kubangamirana.

Mu bwumvikane bwabaye hagati ya Daniella Atim na Chameleone, umugore ngo yasabye uyu muhanzi kugabanya ibiyobyabwenge no kunywa inzoga nyinshi kuko ari zo zakururaga ibibazo mu rugo rwabo.

Muri Kanama  iby’urugo rw’aba bombi byajemo kidobya, ku rubuga rwa Facebook rwa Chameleone haza kwandikwaho amagambo yajegeje umubano we n’umugore we ndetse n’umuryango we n’abafana be bari basanzwe bazi ko ibibazo by’urugo rwe rwongeye gusubirana.

Aya magambo yari yanditswe n’umuntu uyu mugabo yigeze guha ijambo ry’ibanga[passwords] ari kwamamaza igitaramo cye yibagirwa kuyahindura kirangiye.

Yagira ati”Nakoze amakosa y’ikirenga kurusha ibyiza! Ntabwo ndi umugabo wari ugukwiriye kandi nsabye imbabazi ku gihe nagutesheje. Ndagushimiye Daniella Atima Mayanja, Mama Abba, Mayanja. Ubu nongeye kuba ingaragu, na we kandi ndakeka ari uko. Nzakomeza nkunde kandi nshyire imbere abana bacu.”

Hadaciye amasaha make uyu mugabo yaje kongera kwandika avuguruza aya makuru avuga ko atari we wabyanditse kuko urugo rwe rumeze neza ahubwo bakaba batunguwe n’aya makuru atariyo  yari yanditswe n’abatabifuriza ibyiza.

Kugeza ubu urugo rwa Chameleone rumeze neza, ndetse n’umugore ntaheruka kuvuga ko abanye nabi n’umugabo ahubwo bahora bagaragaza ko urugo rwabo ari nta makemwa kugeza uyu munsi.

Chameleone na Daniella bamaze imyaka icyenda barushinze, basezeranye kuwa 7 Kamena 2008 muri Kiliziya ya Biina Catholic Church muri Mutungo. Bafitanye abana bane barimo umukobwa umwe gusa witwa ‘Abba Marcus Mayanja’ [T-REX], Alfa Joseph Mayanja, Alba Shyne Mayanja na Amma Mayanja.

     Daniella Atim, umugore wa Jose Chameleone

 

6 days ago | by Theos Uwiduhaye

Join our Newsletter