Tour du Rwanda: Umusuwisi yegukanye agace ka Nyanza- Rubavu, yambura Areruya umwambaro w’umuhondo-eachamps.rw

Tour du Rwanda: Umusuwisi yegukanye agace ka Nyanza- Rubavu, yambura Areruya umwambaro w’umuhondo

www.eachamps.rw

Umusuwisi Simon Pellaud wa Team Illuminate niwe wegukanye agace ka Nyanza-Rubavu ku ntera y’ibirometero 180 na metero 600 ahita anambara umwenda w’umuhondo  awambuye Areruya Joseph nyuma yo gukaroma ibihe bigera hafi mu minota ibiri yamusigaga ku rutonde rusange.

Agace k’uyu munsi kari n’umunsi wa kabiri wa Tour du Rwanda, Nyanza – Rubavu kegukanywe n’uyu musuwisi asize bagenzi be ibihe binini kuko akuyemo ikinyuranyo cy’umunota n’amasegonda 28  Areruya Joseph wari uwa mbere nyuma yo kwegukana agace ka mbere ka Tour du Rwanda yarushaga Ndayisenga Valens wamukurikiraga.

Simon Pellaud wa Team Illuminate ahise arusha Areruye Joseph ho isengonda rimwe.

Ni isiganwa muri rusange ryayobowe na Edwin Green wa Lowestrate igihe kirekire kuko hari aho yageze asiga bagenzi be iminota igeze kuri ibiri, ariko bari gusoza nibwo Simon Pellaud yamwegereye anamucaho birangira n’aka gace akegukanye. Umunyarwanda waje hafi kuri uyu munsi wa kabiri wa Tour du Rwanda ni Munyaneza Didier wabaye uwa Gatatu.

Ni isiganwa muri rusange ritahiriye abanyarwanda kuva ritangiye kugeza risojwe, usibye n’uyu munsi nta n’ikindi gihe umunyarwanda aregukana aka gace ka Nyanza-Rubavu bivuze ko abanrwanda badakunze guhirwa n’aka gace ka Nyanza - Rubavu muri Tour du Rwanda.

Uko bakurikiranye mu gace ka Nyanza-Rubavu
1-  PELLAUD Simon (ILU): 4:32’30" 
2-  JEANNES Mathieu (ARA); 
3-  MUNYANEZA Didier (RWA); 
4-  KANGANGI Suleiman (BAI); 
5-  EYOB Metkel (DDC)

Uko urutonde rusange ruhagaze kugeza ubu
1-  PELLAUD Simon (ILU): 7:50’22"
2-  ARERUYA Joseph (DDC): 7:51’22" 
3-  NDAYISENGA V. (TIR) 
4-  KANGANGI S. (BAI) 
5-  BYUKUSENGE P. (RWA)

Canisius Kagabo

6 days ago | by Eachamps

Join our Newsletter