Amashyushyu menshi kuri Wema Sepetu ugiye kuza mu Rwanda ku nshuro ya mbere-eachamps.rw

Amashyushyu menshi kuri Wema Sepetu ugiye kuza mu Rwanda ku nshuro ya mbere

www.eachamps.rw

Umukinnyi wa Filime akaba yaranabaye Nyampinga wa Tanzaniya muri 2006, Wema Sepetu, yagaragaje ko yishimiye kuza mu Rwanda ku nshuro ye yambere mu birori bizahuza abakoresha urubuga rwa Instagram.

Wema Sepetu ni umwe mu bakobwa bakurikiranwa cyane mu karere k’Afurika y’u Burasirazuba biturutse ku kuba yarabaye nyampinga wa Tanzaniya muri 2006, kuba ari umukinnyi wa filime ariko by’umwihariko kuba yarabaye umukunzi w’igihe kirekire wa Diamond Platnumz.

Wema Sepetu w’imyaka 29 asanzwe ari mu bakoresha cyane uruga rwa Instagram dore ko akurikirwa n’abantu abasaga miliyoni 3, akaba ari nawe uzaba ari umushyitsi mukuru mu birori by’abakoresha urubuga rw’Instagram (Instagram Party), bizaba kuwa 24 Ugushyingo 2017.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Wema Sepetu yagaragaje ko yishimiye kuza mu rw’imisozi igihumbi ku nshuro ye ya mbere.

Yagize ati “sinabasha kuvuga uko nishimye, ntabwo mwapfa kubyemera ariko iyi niyo nshuro ya mbere nje mu Rwanda. Najyaga numva ibyiza byinshi ku Rwanda ariko birangiye mbyiboneye. Umukunzi wanyu araje..”  

Ibi birori bizabera Chillax Lounge mu Mujyi wa Kigali,  bikazahuza ibyamamare bitandukanye bikoresha imbuga nkoranyambaga n’abakunzi babo.

6 days ago | by Muvunyi Arsene

Join our Newsletter